Ruhango: Abakobwa batwaye FEASSA bashimiwe banasezerwaho

Ikipe y’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi mu karere ka Ruhango, bashimiwe tariki 28/10/2015 nyuma y’uko bazanye igikombe cya FEASSA.

Aba banyeshuri bazanye iki gikombe mu mukino wa volleyball wahuje ibihugu bitanu byo muri Africa y’Iburasirazuba, yabaye guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 24/08/2015, ikabera mu Rwanda mu karere ka Huye.

Iyi kipe yashimiwe n'abayobozi bayo
Iyi kipe yashimiwe n’abayobozi bayo

Iyi kipe y’abakobwa ikaba yaratwaye iki gikombe nyuma yo guhura n’amakipe ya Tanzania, u Burundi na Kenya, yose ikaba yaragiye iyatsinda amaseti atatu ku busa.

Ubwo iyi kipe yari mu mikino i Huye
Ubwo iyi kipe yari mu mikino i Huye

Rutayisire Jean, uhagarariye Groupe scolaire Indangaburezi imbere y’amategeko, akaba yavuze ko bateguye igikorwa cyo gushimira iyi kipe, kuko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bagahesha ishema ikigo cyabo ndetse n’igihugu muri rusange, ikindi ngo n’uko harimo abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu bagiye gusoza amasomo yabo kuri iki kigo.

Ati “kubashimira ni ngombwa cyane, kuko nabo baradushimishije tuhanyurana umucyo, ikindi hari bamwe bagiye kugenda, byari bikwiye rero kugirango twicare tubasezereho, ndetse tunabahe impanuro, kugirango bazagire imyitwarire myiza nk’iyabaranze bakiri hano”.

Mu kibuga iyi kipe wasangaga ihagaze bwuma
Mu kibuga iyi kipe wasangaga ihagaze bwuma

Gusa uyu muyobozi agakomeza kuvuga ko, barimo kuganira n’abanyeshuri bagiye kurangiza umwaka wa Gatandatu, kugirango babe bagaruka kuri iki kigo, kuko hamaze gufungurwa kaminuza.

Mutamba Oliver, ni kapiteni w’iyi kipe yegukanye iki gikombe, yavuze ko gutwara iki gikombe, ari ukubera umuhate bakoresheje ndetse n’imyitozo ihagije bahawe no kwitabwaho n’ubuyobozi bw’ishuri.

Agasaba barumuna be bazasigara muri iyi kipe, gukunda ibyo bakora, kandi bagakora baharanira kwihesha agaciro, birinda kwiyandarika.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka