RDF yegukanye igikombe mu mikino ya Gisirikare
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda mu mukino wa Handball yegukanye igikombe gihuza ingabo muri Afrika y’iburasirazuba,mu mikino yaberaga muri Uganda
Nyuma yo gutsinda igihugu cya Tanzania kuri uyu wa mbere,ikipe y’ingabo z’u Rwanda (RDF), mu mukino w’intoki wa Handball,yaje gusoza amarushanwa ya gisirikare ariyo ihize andi makipe yo muri Afrika y’Iburasirazuba.
U Rwanda rurangije iyi mikino rukinnye imikino ine,rutsinda itatu,rutsindwa umwe na Tanzania (25-27) bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu nyuma y’aho rwatsinze Uganda,Kenya n’u Burundi.
.
Muri iyi mikino yabaga ku nshuro ya 9, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’itsinda ry’abakinnyi n’abayobozi babo bose hamwe 106 bayobowe na Lt Col Peter Mutangana.aho Insanganyamatsiko y’iyi mikino yagiraga iti “ abaturage bamwe basangiye imibereho binyuze mu mikino ya gisirikare n’umuco, 2015”.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Genda Rwanda waramamaye, intsinzi weeeee , RDF yo ni ntagereranywa....haba ku rugamba rwo kwibohora, kuranya ubukene,army week yo ni hatari pe, none no mumikino irakataje mu karere...