RDF yegukanye igikombe mu mikino ya Gisirikare

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda mu mukino wa Handball yegukanye igikombe gihuza ingabo muri Afrika y’iburasirazuba,mu mikino yaberaga muri Uganda

Nyuma yo gutsinda igihugu cya Tanzania kuri uyu wa mbere,ikipe y’ingabo z’u Rwanda (RDF), mu mukino w’intoki wa Handball,yaje gusoza amarushanwa ya gisirikare ariyo ihize andi makipe yo muri Afrika y’Iburasirazuba.

Ikipe y'u Rwanda yishimira intsinzi n'umwanya wa mbere
Ikipe y’u Rwanda yishimira intsinzi n’umwanya wa mbere
Bambitswe n'imidali
Bambitswe n’imidali

U Rwanda rurangije iyi mikino rukinnye imikino ine,rutsinda itatu,rutsindwa umwe na Tanzania (25-27) bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu nyuma y’aho rwatsinze Uganda,Kenya n’u Burundi.

Ikipe ya RDF Handball Club
Ikipe ya RDF Handball Club
Mukimbili Pierre Claver ukinira RDF na Bagirishya Anaclet (umutoza wegukanye igikombe)
Mukimbili Pierre Claver ukinira RDF na Bagirishya Anaclet (umutoza wegukanye igikombe)

.
Muri iyi mikino yabaga ku nshuro ya 9, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’itsinda ry’abakinnyi n’abayobozi babo bose hamwe 106 bayobowe na Lt Col Peter Mutangana.aho Insanganyamatsiko y’iyi mikino yagiraga iti “ abaturage bamwe basangiye imibereho binyuze mu mikino ya gisirikare n’umuco, 2015”.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Genda Rwanda waramamaye, intsinzi weeeee , RDF yo ni ntagereranywa....haba ku rugamba rwo kwibohora, kuranya ubukene,army week yo ni hatari pe, none no mumikino irakataje mu karere...

Sam Soza yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka