Mayweather ayoboye urutonde rw’abakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi

Umunyamerika Floyd Mayweather Jr, ukina umukino w’iteramokofe, niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi b’imikino itandukanye ku isi, bafite amafaranga menshi, nyuma yo gutsinda umuteramakofe mugenzi we, Manny Pacquiao wo muri Filipine.

Nkuko igitangazamakuru ESPN kibitangaza, Mayweather kuri ubu afite akayabo k’amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 250. Ubariye mu mafaranga y’u Rwanda ni arenga miliyari 175.

Floyd Mayweather nyuma yo gutsinda Pacquiao yahise yanikira bakinnyi ku mafaranga
Floyd Mayweather nyuma yo gutsinda Pacquiao yahise yanikira bakinnyi ku mafaranga

Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko aya mafaranga yose bayabaze bahereye kuyo yagiye akorera mu mwaka wa 2014. Ariko amenshi ngo yayabonye ubwo yatsindaga Pacquiao, mu mukino wabahuje tariki 02 Gicurasi 2015.

Muri uwo mukino ngo buri munota umwe yinjizaga miliyoni esheshatu z’amadorali. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari enye na miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ku mwanya wa kabiri haza mugenzi we Manny Pacquiao. Afite akayabo k’amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 150. Mu mafaranga y’u Rwanda, ni arenga miliyari 105.

Umuteramakofe Manny Pacquiao niwe uza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi
Umuteramakofe Manny Pacquiao niwe uza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi

Ku mwanya wa gatatu haza Lionel Messi, ukomoka muri Argentine, ukinira FC Barcelona, ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Spain. Akaba afite akayabo k’amadorali y’Abanyamerika miliyoni 56.3. Ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 39.

Lionel Messi aza ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi.
Lionel Messi aza ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi.

Ku mwanya wa kane haza mugenzi we Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal, ukinira Real Madrid, ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Spain. Uyu we afite amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 50.2. Akaba arenga miliyari 35 mu mafaranga y’u Rwanda.

Cristiano Ronaldo aza ku mwanya wa kane
Cristiano Ronaldo aza ku mwanya wa kane

Umudage Sebastian Vettel niwe uza ku mwanya wa gatanu. Afite amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 50, abarirwa muri miliyari 35 mu mafaranga y’u Rwanda. Uyu akaba akina mu isiganwa ry’utumodoka duto kwihuta cyane, rizwi nka Formula 1.

Ku mwanya wa gatandatu haza Fernando Alonso, wo muri Spain, nawe usiganwa muri Formula 1. Afite akayabo k’amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 40. Mu mafaranga y’u Rwanda ni abarirwa muri miliyari 28.

Ku mwanya wa karindwi haza Zlatan Ibrahimovic, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cya Sweden, ukinira ikipe yo mu Bufaransa yitwa Paris Saint-Germain. Afite amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 35.1. Ni arenga miliyari 24 mu mafaranga y’u Rwanda.

Zlatan Ibrahimovic aza ku mwanya wa karindwi mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi
Zlatan Ibrahimovic aza ku mwanya wa karindwi mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi

Ku mwanya wa munani uzaho ibyamamare mu mikino bibiri. Habanza umwongereza witwa Lewis Hamilton, nawe usiganwa mu isiganwa ry’imodoka rya Formula 1. Hagakurikiraho Clayton Kershaw, umunyamerika ukina umukino wa Baseball. Aba bombi bafite akayabo k’amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 31. Akaba ari arenga miliyari 21 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umwongereza witwa Lewis Hamilton aza ku_mwanya wa munani mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi-
Umwongereza witwa Lewis Hamilton aza ku_mwanya wa munani mu bakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi-

Ku mwanya wa 10 haza umunyamerika witwa Justin Verlander, nawe ukina umukino wa Baseball. Uyu akaba yibitseho akayabo k’amadorali y’Abanyamerika angana na miliyoni 28. Mu mafaranga y’u Rwanda akaba ari arenga miliyari 19.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka