Karate : Ikipe y’igihugu bitabiriye amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, abakinnyi batatu bagize Ikipe y’Igihugu ya Karate, berekeje mu Misiri kwitabira amarushannwa yo ku rwego mpuzamahanga azwi nka Karate open Champion’s League.

Ayo marushannwa ateganyijwe kubera ahitwa Shalom El Sheikh mu Misiri guhera ku wa 28 Gashyantare 2015 kugeza ku wa 1 Werurwe 2015, yitabiriwe na Ngarambe Vanilly uzarushanwa mu bafite munsi y’ibiro 75, Ntungane Espoir uzarushanwa mu bafite munsi y’ibiro 67, hamwe na Rurangayire Christian uzarushanwa mu bafite hejuru y’ibiro 85.

Uturutse ibumoso bwawe habanza Rurangayire Christian, hagati ni Ngarambe Vanilly (Kapiteni) akurikiwe na Ntungane Espoir hagaheruka Nkoranyabahizi Noel waherekeje ikipe.
Uturutse ibumoso bwawe habanza Rurangayire Christian, hagati ni Ngarambe Vanilly (Kapiteni) akurikiwe na Ntungane Espoir hagaheruka Nkoranyabahizi Noel waherekeje ikipe.

Nkoranyabahizi Noel, wagiye uherekeje aba bakinnyi nk’umutoza, avuga ko aba bakinnyi bafite ubunararibonye mu marushannwa mpuzamahanga yaba ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi, ku buryo akurikije imyitozo ihagije bakoze, agakurikiza n’urwego Karate y’u Rwanda igezeho ngo afite icyizere gihagije ko bazitwara neza.

Ngarambe Vanily Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Karate na we yunze mu ry’umutoza avuga ko batagiye gutembera, ahubwo bajyanye icyizere gihagije cyo kwitwara neza, n’ubwo baba bagiye ari bake kubera imbogamizi z’ubushobozi.

Yagize ati ’’ N’ubwo imbogamizi z’ubushobozi zituma tugenda turi abakinnyi bake ugereranyije n’abandi duhura na bo, ntibizatubuza kwitwara neza kuko tumaze kwitabira amarushanwa menshi yo ku rwego rwa Afurika twitwara neza.”

Akomeza avuga ko amarushanwa baherukamo ku rwego rw’isi mu gihugu cy’Ubudage yabasigiye ubunararibonye bwinshi ku buryo nta kabuza bizeye kuzahesha ishema igihugu.

Aya marushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate ku rwego rw’isi azahuza abakinnyi 460 baturutse ku isi hose.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka