Abasaga 190 bitabiriye irushanwa rya Tennis ryateguwe na Hotel Umubano

Kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi bagera ku ijana na mirongo icyenda (190) batangiye amarushanwa yiswe Umubano Hotel Open Tennis and swimming tournament",aho ku munsi wa mbere hakinwe umukino wa Tennis.

Ahagana mu masaha ya Saa tatu za mu gitondo nibwo irushanwa "Umubano Hotel Open Tennis and swimming tournament" ryatangiye ku cyicaro cya hotel Umubano,aho abakinnyi bagera ku 194 bari bamaze kwiyandikisha ndetse banatombora uko bazahura muri iryo rushanwa.

Imikino iri kubera ku bibuga bya Tennis bibarizwa muri iyi Hotel
Imikino iri kubera ku bibuga bya Tennis bibarizwa muri iyi Hotel
Abana bakiri bato nabo babonye umwanya wo kugaragaza impano
Abana bakiri bato nabo babonye umwanya wo kugaragaza impano

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa,hakaba hakinwe umukino wa Tennis mu cyciro cy’abakiri bato ndetse n’abakuru,haba cy’abakina umuntu umwe ku giti cye,ndetse n’abakina ari babiri.

N'abakobwa bitabiriye amarushanwa
N’abakobwa bitabiriye amarushanwa

Mu mukino wo koga ho biteganijwe ko bazakina ku munsi wa nyuma w’aya marushanwa taliki ya 15 Kanama 2015,hazakina icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12,munsi y’imyaka 16,munsi y’imyaka 25,ndetse n’abarengeje imyaka 25.

Imikino yo koga iteganijwe kuzabaku munsi wa nyuma taliki ya 15/08/2015
Imikino yo koga iteganijwe kuzabaku munsi wa nyuma taliki ya 15/08/2015
Irushanwa ryiswe "Umubano Hotel Open Tennis and swimming tournament"
Irushanwa ryiswe "Umubano Hotel Open Tennis and swimming tournament"

Ibihembo

Nk’uko byatangajwe n’abateguye aya marushanwa,biteganijwe ko muri buri buri cyiciro umukinnyi wa mbere azahembwa ibihumbi 150,uwa kabiri ibihumbi 100,uwa gatatu ibihumbi 70,naho uwa kane ibihumbi 50.

Kwiyandikisha muri aya marushanwa mu mukino wo Koga ni ibihumbi bitatu ku batarengeje imyaka 16,n’ibihumbi bitanu ku barengeje imyaka 16,naho muri Tennis ababigize umwuga bazatanga 5000, naho abakina byo kwishimisha bagatanga 10000

Muri iri rushanwa hakaba hazakoreshwa ingengo y’imari (budget) igera kuri milioni umunani n’ibihumbi ijana na mirongo inani na bine (8,184,000Frws), mu gihe agera kuri
6,400,000 ariyo azakoreshwa mu bihembo.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka