Indonesia: Imyuzure yishe abantu 43 ku Kirwa cya Sumatra

Muri Indonesia, imyuzure ivanze n’amabuye n’imicanga ndetse n’ivu byo mu kirunga byamanutse ku musozi wa Marapi byishe abantu bagera kuri 43 ku Kirwa cya Sumatra mu Burengerazuba bwa Indonesia.

imyuzure yishe abantu 43 muri Indonesia abandi 15 baburirwa irengero
imyuzure yishe abantu 43 muri Indonesia abandi 15 baburirwa irengero

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, imyuzure yishe abantu ngo yaturutse ku mvura nyinshi yaguye guhera ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, igwa mu Turere twa Agam na Tanah Datar, twombi duherereye mu Burengerazuba bw’Ikirwa cya Sumatra.

Abdul Muhari, umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga Ibiza (Agence Nationale de Gestion des Catastrophes ‘BNPB’) muri Indonesia, yavuze ko imibare y’abishwe n’imyuzure ikomeza kuzamuka kuko yabanje kuba aria bantu 41 none bageze kuri 43.

Yagize ati: "Imibare y’abishwe n’iyo myuzure yamanuye amabuye n’imicanga n’ivu byo mu kirunga mu Ntara y’u Burengerazuba bwa Sumatra ubu igeze kuri 43”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubutabazi mu gace ka Padang, witwa Abdul Malik, yavuze ko mu mirambo yamaze kuboneka, harimo n’imirambo y’abana babiri harimo umwe ufite imyaka itatu n’undi ufite imyaka umunani.

Uretse abo bapfuye ndetse n’imirambo yabo ikaba yamaze kuboneka, hari n’abandi bantu 15 baburiwe irengero ibikorwa byo kubashakisha bikaba bigikomeje nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru France24.

Imihanda imwe n’imwe yo muri ako gace yahindutse nk’imigezi yuzuyemo amazi avanze n’ibyondo, ibyo bikaba byaratembanye inzu z’abaturage zitabarika.

Guverinoma y’icyo gihugu yahise ishyiraho ahantu ‘sites’ hakirirwa abantu batabawe bavanwa mu Turere twibasiwe n’iyo myuzure, kugira ngo bafashwe byihutirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka