NCBA na Rwanda Ultimate Golf batangije ubufatanye bwo kwinjiza abana muri Golf

Banki nyafurika yitwa NCBA hamwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’icyanya cy’imikino ya Golf, Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, byagiranye amasezerano afite agaciro ka Miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika (arenga Miliyari imwe na miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda), hagamijwe kwinjiza abakiri bato mu mukino wa Golf no gutera ibiti birenga ibihumbi 10 muri uyu mwaka wa 2025.

Abana baratozwa gukina Golf
Abana baratozwa gukina Golf

Umukino wa Golf ubusanzwe witabirwa n’abantu batarenga 4 mu kibuga kirimo umwobo umwe, aho bahirika agapira gato bakoresheje inkoni ifite ipfundo hasi, iyo ka gapira kinjiye muri wa mwobo ku nshuro ya mbere umuntu agateye ari kure, bimuhesha amanota kurusha abarimo gukina na we.

Bibasaba gukina bagendagenda mu gihe kingana n’amasaha ane n’igice iyo ari bane, cyangwa amasaha abiri n’igice iyo bakinnye ari babiri.

Umuyobozi wa NCBA, Maurice Toroitich, avuga ko mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu gihe kirambye, umuryango nyarwanda muri rusange, cyane cyane abana, na bo bakwiye kuwiyumvamo bagafashwa kuwitabira.

Toroitich agira ati “NCBA irifuza ko umukino wa Golf waba uw’abaturage, ntugaragare nk’umukino w’abantu bake, tugomba guha amahirwe abantu bashobora gukina neza kandi bakerekana impano zabo uko babishoboye.”

Toroitich avuga ko hari n’abaturage badafite ubushobozi bwo kwitabira uwo mukino, byatumye banki ayobora yishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) abagera ku bihumbi 3, barimo abazagira uruhare mu gutera ibiti mu kibuga cya Golf no mu nkengero zacyo.

Avuga kandi ko uretse amarushanwa y’umukino wa Golf azajya ahuza abaturage bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda, mu bibuga bya Golf byaho hazaterwa ibiti bigera kuri Miliyoni 10 bitarenze umwaka wa 2030.

Batangije na gahunda yo gutera ibiti mu bibiuga bya Golf
Batangije na gahunda yo gutera ibiti mu bibiuga bya Golf

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, Gaston Z. Gasore, avuga ko nta marushanwa y’abana yari asanzwe abaho, ariko ubu ngo bagiye gutangira kuyakora bahereye ku irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Ati “Ntabwo twateza imbere umukino wa Golf tudahereye ku bana, ni muri urwo rwego twashatse abafatanyabikorwa, aho NCBA yemeye kuzajya ikora amarushanwa inshuro ebyiri mu mwaka. Ubu dusinyiye ko muri Kamena hazaba icyiciro cya mbere, icya kabiri kikazaba muri Nzeri 2025.”

Ikibuga cya Golf i Kigali kiri ku buso bwa hegitare 52, gifite imyobo 18 (ari yo bibuga 18), cyatunganyijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kugira ngo u Rwanda ruteze imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino wa Golf.

U Rwanda rutangiye kumenyekana kuri uyu mukino, aho mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2025 rwakiriye amarushanwa y’ibihugu 16 yitabiriwe n’abakinnyi 285, mu mikino yiswe ‘Rwanda Open’.

Umunyarwanda ni we wegukanye ibihembo bya mbere haba kuri icyo kibuga no muri Kenya, aho yitabiriye andi marushanwa nyuma yaho.

Golf ni umukino uhesha akayabo uwawutsinze kuko muri Rwanda Open uwa mbere yahawe Amadolari ibihumbi 9 (ahwanye na Miliyoni 12Frw), mu gihe uwabaye uwa mbere muri Kenya Open yahembwe Amadolari ibihumbi 150 (arenga Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 200).

Gusa, kwinjira mu muryango w’abakina Golf na byo birahenze kuko guhera ku mwana urengeje imyaka itanu yishyura/yishyurirwa ibihumbi 250Frw ku mwaka, yaba yigiye hejuru gato akishyura ibihumbi 400Frw, yakongera kwigira hejuru gato akishyura amafaranga ibihumbi 600Frw ku mwaka, kugeza ku muntu mukuru wishyura Miliyoni 4 Frw buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Ultimate Golf Course yashimiye NCBA kuba igiye guteza imbere umukino wa Golf ihereye ku bana, ariko ko n’ikibuga cyari cyambaye ubusa ubu kigiye guterwaho ibiti kubera ubufatanye n’iyo banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka