Iteramakofe: Abanyarwanda bihariye Irushanwa ryo Kwibohora

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, muri Lycée de Kigali, habereye irushanwa ry’iteramakofe ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora “Liberation Boxing Talent Competition” ryiharirwa n’Abanyarwanda.

Byari ibirori
Byari ibirori

Ni irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Bodymax rihuza abakinnyi baturutse mu bihugu by’u Rwanda na Uganda rigaragaraml impano zidasanzwe. U Rwanda rwatsindiye imidari myinshi ya zahabu, rugaragaza ubushobozi bwo hejuru mu bakiri bato n’ababigize umwuga aho abakinnyi nka Uwihire Chance, Niyonzi Pacifique, Gisubizo Justin na Iradukunda Bruce bari mu bitwaye neza cyane.

Mu cyiciro cy’abagore bari hejuru y’imyaka 19 y’amavuko Uwiragiye Soumaya yegukanye umudari wa zahabu mu gihe mu bagabo abakinnyi nka Rubega Najib na Ngabonziza Fonius nabo bitwaye neza. Ku rundi ruhande Uganda nayo yitwaye neza cyane, inagaragaza ubunararibonye muri uyu mukino. Muri iri rushanwa hatanzwe ibihembo byihariye birimo ibikoresho by’ishuri ku bitwaye neza mu cyiciro cy’abana, ndetse n’ibihembo byihariye mu mikino idasanzwe yateguwe mu gutoranya impano nshya.

Umuyobozi wa BodyMax Boxing Club Asumini Emma yavuze ko irushanwa ryateguwe kugira ngo harebwe impano zo mu mukino w’iteramakofe.

Ati" Twateguye iri rushanwa tugamije kureba impano z’abakinnyi bari mu gihugu ariko tugerageza no gutumira Uganda kugira ngo tugereranye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda kuko tugamije kuzamura impano zacu."

Bodymax Boxing Club iri mu makipe akomeye mu iteramakofe mu Rwanda ategura amarushanwa atandukanye, mu rwego rwo kuzamura impano z’abakinnyi ikaba iteganya ko mu mpera z’uyu mwaka hazongera gutegurwa irindi.

Ni irushanwa ryakinwe no mu bakiri bato
Ni irushanwa ryakinwe no mu bakiri bato
Uganda yari yitabiriye irushanwa
Uganda yari yitabiriye irushanwa
Abatsinze bahawe ibihembo
Abatsinze bahawe ibihembo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka