Menya guhitamo indorerwamo z’izuba zikubereye

Uretse kuba zirinda amaso kwangizwa n’imirasire y’izuba, indorerwamo z’izuba abandi bita anti-soleil cyangwa sunglasses ni kimwe mu byo abantu bambara bagamije kugaragara neza mu isura.

Hari abantu usanga bapfa kugura indorerwamo z’izuba batitaye ku masura yabo, kandi nyamara amasura yose si ko aberwa n’indorerwamo zibonetse zose.

Hariho abantu bagira mu maso hameze nk’uruziga, hari abagira ahameze nka mpande enye, abandi bakagira imisaya miremire cyangwa ugasanga mu maso hano hajya kumera nka mpande eshatu, hari n’abo usanga bafite mu maso hameze nk’umutima cyangwa ibuye rya diyama.

Niba utazi uko mu isura yawe hateye, ushobora kubaza mugenzi wawe akabikubwira cyangwa se ukireba mu ndororerwamo (ikirori).

Hari ubwoko bune bw’ingenzi bw’amasura:

1. Isura y’uruziga (round)

Urubuga www.sunglasseswarehouse.com ruvuga ko umuntu ufite isura iteye nk’uruhuziga, yagombye kwambara indorerwamo zifite iburahure bya mpande enye zingana cyangwa by’urukiramende.

2. Isure ya mpandeshatu (Triangular)

Abantu bafite isura iteye nka mpande eshatu (imisaya miremire) bo bagira umwihariko wo kuberwa n’ubwoko bwose bw’indorerwamo. Gusa bakirinda indorerwamo zuzura mu isura cyangwa nto cyane. Ugomba gushaka izihura n’ingano y’isura ku buryo ibitsike bigaragara kandi zikaba zigufashe.
Abantu b’imisaya miremire usanga bakunda kuberwa n’indorerwamo zifite ibirahure bijya kumera nk’igi ritambitse.

3. Isura imeze nk’umutima (diamond)

Umuntu ufite isura imeze nk’ibuye ry diyama cyangwa ishusho y’umutima, aberwa n’indorerwamo zifite ibirahure by’uruziga ariko hejuru hakaba hagari gato kurusha hepfo, kugira ngo zigaragaze neza imiterere y’isura.

4. Isura ya mpandenye (Square)

Umuntu ufite isura imeze nk’ishusho ya mpande enye zingana, nawe aberwa n’indorerwamo zikoze nk’uruziga ariko zitagera hejuru ku bitsike ngo zibihishe. Ni hahandi usanga bavuga ko umuntu yagize mu isura hameze nk’ah’ikivumvuri kubera indorerwamo zuzuye mu maso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka