Kenya: Urugomero rwaturitse ruhitana abasaga 50

Muri Kenya abantu basaga 50 bapfuye nyuma y’uko urugomero ruturitse kubera imvura nyinshi, rugateza imyuzure yatwaye inzu zari zituwemo, abo kandi bariyongera ku bandi bagera kuri 35 bivugwa ko baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato burohamye, bitewe no kuzura gukabije k’umugezi wa Tana, bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura imaze iminsi yibasiye icyo gihugu.

Muri Kenya urugomero rwaturitse ruhitana abasaga 50
Muri Kenya urugomero rwaturitse ruhitana abasaga 50

Ubwo bwato bwarohamye ku cyumweru tariki 28 Mata 2024, ibikorwa byo kubashakisha bitangira ubwo ariko mu masaha y’ijoro birasubikwa, bikomeza ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024.

Nyuma y’iturika ry’urugomero ryatwaye ingo z’abantu, imihanda iracika, ibiti ku mihanda birarimbuka, urwo rugomero rukaba ruherereye mu gace kari hagati y’Umujyi muto wa Kijabe n’ahitwa Mai Mahi ku muhanda mugari uva i Nairobi, werekeza i Nakuru mu Burengerazuba bwa Kenya.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Guverineri w’Intara ya Nakuru, Susan Kihika, yari yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ati “Abantu 42 bapfuye, ni ikigereranyo cy’agateganyo. Haracyari benshi munsi y’ibyondo.”

Gusa, nyuma gato uwo mubare waje gukomeza kwiyongera ugera kuri 50, kandi ukaba ushobora no gukomeza kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha ababa baratwawe n’amazi birakomeje.

Peter Muhoho warokotse icyo kiza, yavuze ko benshi mu baturanyi be batwawe n’amazi, yagize ati “Nari ndyamye ubwo numvaga guturika cyane kwakurikiwe no gutabaza”.

Ati “Amazi yari yuzuye ahantu hose. Dutangira gutabara abantu. Iki gikapu ni icy’umwana nzi. Yatwawe n’amazi. Nagisanze hepfo.”

Urwo rugomero rwaturitse mu ijoro ryo ku cyumweru abatuye muri ako gace basinziriye. Byatumye inzu nyinshi n’imibare y’abapfuye n’ababuze iba myinshi.

Yerekana igikapu cy'umwana yari asanzwe amuzi avuga ko yatwawe n'imyuzure
Yerekana igikapu cy’umwana yari asanzwe amuzi avuga ko yatwawe n’imyuzure

Ibitaro biri muri ako gace nabyo ngo byahuye n’ikibazo gikomeye, cyo kwakira umubare munini w’abakeneye ubuvuzi bakomeretse, kugeza ubwo birenga ubushobozi bwabyo.

Ikindi ni uko n’ibikowa by’ubutabazi muri ako gace ngo bitoroshye kubera ko umuhanda Nairobi-Mai Mahiu-Nakuru, kugeza ubu usa n’utari nyabagendwa kuko igice kinini cyawo cyangijwe n’amazi yavuye kuri urwo rugomero rwaturitse.

Kugeza ubu, muri Kenya abantu barenga 100 bamaze gupfa kubera iyo myuzure iva ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka