Umwalimu SACCO ikomeje kuganira n’abanyamuryango kuri serivisi itanga

Koperative Umwalimu SACCO ikomeje ibikorwa byo guhura n’abanyamuryango bayo ku rwego rw’Umurenge mu Turere dutandukanye, hagamijwe kubakangurira no kubasobanurira serivisi n’imikorere yayo. Muri uyu mwaka, iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango ku rwego rw’umurenge iri gukorwa mu turere twose tw’Igihugu uko ari 30, ikaba ikorwa mu mpera z’Icyumweru (Weekend).

Iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango mu mirenge batuyemo yatangiye umwaka ushize, ni urubuga rwihariye Umwalimu SACCO yahisemo guhuriraho n’abanyamuryango benshi imbonankubone bakaganira na bo ibisabwa n’ibyiza bya serivisi z’Umwalimu SACCO, imbogamizi n’inzitizi abanyamuryango bahura na zo mu gihe bahabwa serivisi zitandukanye za koperative, bagatanga n’ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imitangire ya serivisi.

Mu myaka yashize, Umwalimu SACCO yasangaga abanyamuryango bayo mu bigo by’amashuri bakoreramo kugira ngo ibigishe kandi ibasobanurire serivisi itanga, ariko byagaragaye ko kubasanga ku bigo by’amashuri bigishamo mu masaha y’ikiruhuko bidatuma hahuzwa abanyamuryango benshi icyarimwe kandi ntibitange umwanya uhagije wo kubasobanurira neza serivisi zitangwa na koperative yabo, nyamara bakeneye gusobanukirwa byimbitse ibisabwa n’ibyiza bya serivisi z’Umwalimu SACCO kugira ngo babashe kuzikoresha mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Avuga ku birebana n’iyi gahunda, Madamu Uwambaje Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO yagize ati: “Twahisemo gutegura iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango ku rwego rw’Umurenge kuko twabonye ko nubwo dusanzwe duhura na bo mu bigo by’amashuri bakoreramo, hakiri icyuho mu gukangurira amashuri n’abanyamuryango ku bijyanye na serivisi zitandukanye zitangwa n’Umwalimu SACCO. Ubu bukangurambaga bugenewe abanyamuryango ku rwego rw’Umurenge buzadufasha guhura n’abanyamuryango benshi icyarimwe no kubagezaho amakuru asa. Turashaka kuzamura imyumvire y’abanyamuryango ku birebana n’imicungire y’imari ndetse na serivisi z’Umwalimu SACCO ahanini tukibanda kuri serivisi nshya.”

Uwambaje Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO
Uwambaje Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO

Yongeyeho ati: “Turi gukoresha aya mahirwe yo guhuriza hamwe abanyamuryango kugira ngo twigishe abanyamuryango ibijyanye n’imicungire myiza y’imari, ndetse tunabashishikarize kwimakaza umuco wo kuzigama nk’ibuye ry’ifatizo mu kubaka iterambere ry’ubukungu ryabo ry’ejo hazaza.”

Muri uyu mwaka wa 2024, guhera mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu Kuboza, Koperative Umwalimu SACCO irateganya guhura n’abanyamuryango 60,000 kuri site 120 zo mu Turere 30 kugira ngo baganire kuri serivisi Umwalimu SACCO itanga.

Ubu bukangurambaga muri uyu mwaka buzakorwa mu byiciro bibiri bizaha koperative amahirwe yo guhura n’abanyamuryango bo mu mirenge 253. Icyiciro cya mbere cyatangiye muri Werurwe kikazageza muri Kamena 2024 kizagera mu mirenge 125, naho icyiciro cya kabiri kizava muri Nyakanga kugeza mu Kuboza kikazagera mu mirenge 128.

Ku isoko rya serivisi za banki n’imari ryo muri iki gihe, ibintu byose bigomba kubakira ku mukiliya. Ni muri urwo rwego Umwalimu SACCO yahisemo gahunda yo kwegera abakiriya, ari na bo banyamuryango bayo nk’uburyo bunoze butuma koperative ivugana n’abanyamuryango bayo imbonankubone hagamijwe kumenya no gusubiza ibyifuzo byabo ndetse no gushimangira umubano na bo.

Madamu Uwambaje yongeyeho ati: “Turashishikariza abanyamuryango ba koperative kuduha ibitekerezo n’ibyifuzo byabo cyane cyane ibijyanye n’uburyo bwo kubaha serivisi nziza kuko twiyemeje gushingira ku byifuzo by’abanyamuryango kugira ngo tugere ku ntego nyamukuru yacu ari yo yo gutanga serivisi ntagereranywa ku banyamuryango no guhaza ibyifuzo byabo birebana na serivisi dutanga.”

Muri iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango, Koperative Umwalimu SACCO iri gushimangira umubano hagati yayo n’abanyamuryango yibanda ku gusubiza ibibazo by’abanyamuryango ku byerekeye serivisi zitangwa n’Umwalimu SACCO ndetse no gushimangira umubano na bo.

Iyi gahunda kandi iribanda ku guha abarimu amahirwe yo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo ku birebana n’uburyo imitangire ya serivisi yakomeza kunozwa, no kwigisha abanyamuryango umuco wo kuzigama n’ibyiza byawo.

Muri iyi gahunda abanyamuryango bakangurirwa kuzigama mu buryo buhoraho ku byo imishinga yabo ibyara inyungu yinjiza no kubitsa buri gihe kuri konti zabo zafunguwe mu Umwalimu SACCO.

Mu bindi biganirwaho harimo no guha amakuru arambuye abanyamuryango ku bijyanye n’inguzanyo ya GIRA IWAWE iherutse gutangizwa hamwe n’izindi serivisi nshya z’ikoranabuhanga ziherutse gutangizwa nka E-Tax Payment system, Internet Banking, Mobile App, n’ibindi.

Iki gikorwa cyo guhura n’abanyamuryango mu mirenge batuyemo cyatangiye mu Gushyingo umwaka ushize, aho mu Gushyingo n’Ukuboza 2023 koperative yahuye n’abanyamuryango bagera ku 9,000 mu mirenge 33 yatoranyijwe mu turere 10 turimo Kirehe, Nyabihu, Ngororero, Gisagara, Bugesera, Gakenke, Muhanga, Rusizi, Gatsibo na Huye.

Ku itariki ya 11 Gicurasi 2024, cyakomereje mu Turere turimo Kicukiro, Nyarugenge, na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu Karere ka Kicukiro, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Mirenge ya Niboye, Kagarama, Kicukiro na Gahanga bahuriye ku ishuri rya St Patrick naho abo mu Mirenge ya Gikondo, Gatenga na Kigarama bahurira kuri G.S Mburabuturo, basobanurirwa serivisi n’imikorere bya koperative yabo.

Assiimwe S. Robert na bagenzi be bakora muri Umwalimu SACCO baganirije abanyamuryango bari bateraniye ku ishuri rya St Patrick mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro
Assiimwe S. Robert na bagenzi be bakora muri Umwalimu SACCO baganirije abanyamuryango bari bateraniye ku ishuri rya St Patrick mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro

Assiimwe S. Robert uyobora ishami ry’ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Koperative Umwalimu SACCO, ubwo yaganiraga n’abari bateraniye ku ishuri rya St Patrick riherereye mu Murenge wa Niboye, yabasobanuriye amavu n’amavuko, amateka n’imikorere bya koperative yabo. Ati “Ikituraje ishinga ni ukuzamura imibereho ya Mwarimu /Umunyamuryango.”

Yakomeje ababwira ko Koperative Umwalimu SACCO iri gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo irusheho gutanga serivisi nziza ku banyamuryango bayo, yongeraho ko intego ari uko serivisi zayo zose ziboneka ku ikoranabuhanga hagamijwe ko ziboneka ku buryo bworoshye.

Ngirabagenzi Christophe, umukozi ushinzwe ubusesenguzi bw’inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, yabasobanuriye byimbitse ibirebana n’inguzanyo zitangwa n’Umwalimu SACCO, abagaragariza by’umwihariko ibikatwa ku nguzanyo ndetse n’ibikatwa kuri konti buri kwezi muri rusange.

Ngirabagenzi Christophe yabasobanuriye ibirebana n'inguzanyo zitangwa n'Umwalimu SACCO
Ngirabagenzi Christophe yabasobanuriye ibirebana n’inguzanyo zitangwa n’Umwalimu SACCO

Ngirabagenzi yakomeje abashishikariza gukora imishinga ibyara inyungu hanyuma bakagana Umwalimu SACCO ikabaha inguzanyo z’ubucuruzi hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo. Ati: “Turashaka ko mwaguka, mugakora ibindi bikorwa bibinjiriza, aho gushingira ku mushahara wonyine.”

Abanyamuryango batandukanye ba Umwalimu SACCO bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse bahabwa ibisubizo, baboneraho kandi umwanya wo gutanga ibyifuzo n’ibitekerezo by’uko serivisi zarushaho kunozwa.

Abanyamuryango bahawe umwanya babaza ibibazo, batanga ibyifuzo n'ibitekerezo by'uko serivisi zarushaho kunozwa
Abanyamuryango bahawe umwanya babaza ibibazo, batanga ibyifuzo n’ibitekerezo by’uko serivisi zarushaho kunozwa

Koperative Umwalimu SACCO irateganya ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira ihuye n’abanyamuryango bagera ku 69,000 baturutse mu mirenge 286 yatoranyijwe mu Turere twose tw’Igihugu, mu rwego rwo kubakangurira no kubigisha serivisi zitandukanye itanga.

Umwalimu SACCO ni Koperative yo Kuzigama no Kuguriza ihuriwemo n’abarimu n’abandi bakora mu nzego z’uburezi mu Rwanda.

Iyi koperative yashinzwe mu mwaka wa 2006, ndetse Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yayihaye icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’imari mu Rwanda ku itariki ya 22 Gashyantare 2008.

Ibikorwa by’ingenzi by’iyi koperative ni ugukusanya ubwizigame bw’abanyamuryango no kubaha inguzanyo ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibindi bigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Abanyamuryango b’Umwalimu SACCO ni abarimu bigisha mu mashuri ya Leta n’ayigenga akorera mu gihugu ndetse n’abakozi bo mu Rwego rw’Uburezi. Kugeza muri Werurwe 2024, Umwalimu SACCO yari ifite abanyamuryango 134,848 mu gihugu hose.

Koperative Umwalimu SACCO iharanira kuzamura imibereho y’abanyamuryango bayo binyuze mu gutanga serivise z’imari zigezweho kandi zihendutse.

Icyicaro Gikuru cya Koperative Umwalimu SACCO giherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Umwalimu SACCO ifite kandi ishami rimwe muri buri Karere, yose hamwe akaba amashami 30 mu Gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka