Kiyovu Sports yorohewe mu kwihimura, ibitego bitatu mu minota 40
Ku munota wa karindwi Alfred Leku ku mupira yahawe na Richard Kilongozi, uyu murundi ku munota wa 33 nawe yitsindiye igitego ku mupira yahawe na Mosengo Tansele nyuma yo gusatira byihuse.
Kiyovu Sports ntabwo yahagarikiye aho kuko yari yorohewe cyane na Sunrise FC wabonaga ko iri ku rwego rwo hasi. Ku munota wa 36 Kiyovu Sports yongeye gutsinda igitego cya gatatu cyari icya kabiri kuri Leku Alfred wari watsinze n’icya mbere, maze gisoza igice cya mbere Kiyovu Sports ifite ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri Sunrise FC yakoze impinduka zakurikiraga izakozwe mu gice cya mbere hanajyamo rutahizamu Yafessi Mubilu asimbura Paul Garia.
Kiyovu Sports yakomeje gukina neza kurusha Sunrise FC yongerwa guhirwa ku munota wa 56 ubwo Richard Kilongozi yatsindaga igitego cya kane, yakomeje kubona uburyo bwari kuyiha ibitego birenze bine ari nako Sunrise FC ishaka uko yabona nibura igitego kimwe ariko umukino urangira inyagiwe 4-0.
Nyuma y’uyu mukino Sunrise FC yinjiye mu mibare myinshi kuko yahise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 26 ariko inyuma yayo hakaba hari Bugesera FC ifite amanota 24 ku mwanya wa 15 gusa yo ikaba ifite umukino urayihuza na Marine FC kuri uyu wa Kane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|