Kuri uyu wa Gatandatu i Addis Ababa, umurwa mukuru wa Ethiopia hasojwe imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (EAPCCO).
Mu mukino wa Handball, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe mu mukino usoza amarushanwa, nyuma yo gutsinda Polisi ya Ethiopia yari imbere y’abafana bayo, ibitego 40 kuri 22.

Polisi y’u Rwanda wari umukino wa kabiri itsinze, aho yari yaratsinze Polisi ya Kenya ibitego 39 kuri 29, bituma yegukana iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Umukino wa Handball ni wo wasoje aya marushanwa aho wari wanitabiriwe na CG Felix NAMUHORANYE, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), ndetse n’abandi bayobozi ba EAPCCO










VIDEO - Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, bitabiriye umuhango wo gusoza imikino ya Gatanu ihuza abapolisi bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no hagati (EAPCCO) yaberaga… pic.twitter.com/FgX2k8iBD8
— Kigali Today (@kigalitoday) May 3, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|