Fitina Omborenga yasinyiye Rayon Sports

Kuri iki cyumweru,myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Ni amakuru Kigali Today yemerewe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ahamya ko uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yabasinyiye.

Ati "Yego, ni byo."

Fitina Omborenga yari amaze imyaka irindwi akinira APR FC
Fitina Omborenga yari amaze imyaka irindwi akinira APR FC

Fitina Omborenga yari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka irindwi kuva mu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka