#WAFCON2024Q : Amavubi y’abagore asezerewe na Ghana atsinzwe 12-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezerewe na Ghana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 iyitsinze 12-0 mu mikino ibiri nyuma y’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri yatsinzwemo 5-0.

Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Ghana, Amavubi yasabwaga gutsinda ibitego 8-0 ngo asezerere Ghana, igice cya mbere ntabwo cyayagendekeye neza kuko iminota 45 yarangiye atsinzwe ibitego 4-0.

Mu bitego bine Ghana yari itsinze mu gice cya mbere hari harimo ibitego bitatu byatsinzwe na Alice Kusi ku munota wa 22, 26 na 37 ndetse n’icyatsinzwe na Evelyn Badu.

Igice cya kabiri cyatandukanye n’icya mbere kuko Ghana yabonyemo igitego kimwe ku munota wa 93 gitsinzwe na Stella Nyamekye, umukino urangira ari ibitego 5-0.

Ibi ni ibitego byaje bisanga 7-0 Amavubi y’Abagore yatsindiwe na Ghana kuri Kigali Pelé Stadium tariki 20 Nzeri 2023 mu mukino ubanza. Mu ijonjora rya kabiri, Ghana izahura na Namibia, mu gihe ikipe izakomeza izabona itike yo kujya muri Maroc mu mwaka wa 2024 mu Gikombe cya Afurika.

Abakinnyi ba Ghana bishimiye intsinzi
Abakinnyi ba Ghana bishimiye intsinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Aba bakobwa back bakeneye imyitozo ihagije ndetse na competition nyinshi.Ntimubarenganye pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Aba bakobwa back bakeneye imyitozo ihagije ndetse na competition nyinshi.Ntimubarenganye pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Aba bakobwa back bakeneye imyitozo ihagije ndetse na competition nyinshi.Ntimubarenganye pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Ahubwo batsinzwe bike cyane. Hari aho mwari mwumva se bari mu myitozo cyangwa imikino ya gishuti?
Ubwo se waba ubatezeho uwuhe musaruro? Tubumva bagiye mu marushanwa. Harya ibibuga byabo biba he? Buriya iyo bafata abana bakina karere mu giturage ntiba kubarusha!!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka