Uganda, Tanzania na Kenya bizakira Igikombe cya Afurika 2027

Kuri uyu wa Gatatu,Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yemeje ko Maroc izakira Igikombe cya Afurika 2025 mu gihe Uganda,Tanzania na Kenya bazakira icya 2027.

Ibi byemejwe mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yateraniye mu gihugu cya Misiri ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Cairo.

Uretse irya 2025 rizabera muri Maroc muri iyi nama hanemerejwemo ko Igikombe cya Afurika cya 2027 kizakinirwa mu bihugu bitatu aribyo Uganda,Tanzania na Kenya bifatanyije.

Igikombe cya Afurika kizabanziriza ibi byombi kizabera muri Cote d’Ivoire hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka