TP Mazembe ishobora kutambara ‘Visit Rwanda’ muri Africa Football League

Ikipe ya TP Mazembe yafashe umwanzuro wo kutazambara imyambaro iriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ nyuma y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na CAF.

Ku wa Kabiri tariki 17/10/2023, Leta y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

U Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinyanye amasezerano na CAF
U Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinyanye amasezerano na CAF

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko amakipe yose azitabira aya marushanwa ku myambaro yayo azaba yambayeho ‘Visit Rwanda’ mu gihe kompanyi y’indege y’u Rwanda ya RwandAir izajya itwara amakipe ari mu cyerekezo ikoreramo ingendo.

Ku ruhande rw’ikipe ya TP Mazembe y’i Lubumbashi muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yo biravugwa ko yahisemo kutazamabara ikirango cya Visit Rwanda nk’uko ibitangazamakuru bimwe by’iwabo byabyanditse.

Ikipe ya TP Mazembe ni yo kipe mu makipe umunani ishobora kutambara "VISIT RWANDA"
Ikipe ya TP Mazembe ni yo kipe mu makipe umunani ishobora kutambara "VISIT RWANDA"
Wydad AC yo muri Maroc ni imwe mu makipe azaseruka mu mwambaro uriho Visit Rwanda
Wydad AC yo muri Maroc ni imwe mu makipe azaseruka mu mwambaro uriho Visit Rwanda
Enyimba yo muri Nigeria ni imwe mu makipe azaba yambaye Visit Rwanda
Enyimba yo muri Nigeria ni imwe mu makipe azaba yambaye Visit Rwanda

TP Mazembe ifitanye ikibazo na Leta ya Congo

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, ivuga ko yabangamiwe na Leta ya Congo, aho yatumye bajya gukinira muri Tanzania mu gihe bagakwiye gukinira iwabo i Lubumbashi.

TP Mazembe ivuga ko Leta ya Congo yahagaritse ibyangombwa (Visas) by’abasifuzi ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu mashusho yunganira abasifuzi (VAR) yagombaga gukoreshwa muri uyu mukino, byatumye wimurirwa muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka