Rayon Sports itsinzwe na Al Hilal Benghazi inanirwa gusubira mu matsinda(Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium yari yuzuye abafana.

Ni umukino Rayon Sports itatangiye neza kuko hakiri kare cyane ku isegonda rya 40 ry’umukino, Al Hilal SC Benghazi yari yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ezzedini wanatsinze igitego mu mukino ubanza.

Gutsindwa igitego hakiri kare byatumye Rayon Sports idatangira umukino neza kuko byayigoye guhererekanya umupira cyane cyane hagati mu kibuga. Byatumaga imipira itagera ku bakina imbere. Ibi kandi byanaherekezwaga no kuryama cyane kw’abakinnyi ba Al Hilal batinza umukino byanatumye bagenda bahabwa amakarita y’umuhondo ndetse n’abatoza.

Rayon Sports ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bari buzuye Kigali Pelé Stadium, yagiye yinjira mu mukino bituma itangira guhanahana. Ibi byayibyariye umusaruro ku munota wa 38 ubwo Héritier Luvumbu Nzinga yakinanaga neza na Serumogo Ally wamusubije umupira maze na we ahita awutera usanga Ojera Joackiam mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cyo kwishyura, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, havamo Musa Essenu hinjiramo Charles Bbaale. Ku munota wa 51 Al Hilal SC Benghazi yahushije igitego ubwo Rwatubyaye Abdoul yatakazaga umupira ari hamwe na rutahizamu Eze Kelvin wahise wiruka asatira izamu ariko uyu kapiteni wa Rayon Sports ahita awukuraho awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 59 Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Ishimwe Ganijuru Elie wakinnye neza inyuma ibumoso, ishyiramo Bugingo Hakim utatanze byinshi birenze uwo yasimbuye. Amakipe yombi yakomeje gukina ashakisha igitego cy’intsinzi ariko iminota ya nyuma igora Rayon Sports kuko abakinnyi benshi bagaragazaga umunaniro kugeza ubwo iminota 90 irangiye amakipe yombi anganyije 1-1 byatumye biba 2-2 mu mikino ibiri, hahita hitabazwa penaliti.

Izi penaliti ntabwo zahiriye Rayon Sports kuko Kalisa Rashid yahise ayihusha akurikirwa na Mugisha François "Master" na we wayiteye iva mu izamu ikubise umutambiko w’izamu. Nsabimana Aimable na Charles Bbaale ni bo bonyine binjije penaliti, umukino urangira Al Hilal Benghazi itsinze penaliti 4-2, ihita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Al Hilal SC Benghazi bishimira kugera mu matsinda
Al Hilal SC Benghazi bishimira kugera mu matsinda

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriw Amakuru meza muduha ateguranye ubuhanga nubushishoz turabakunda saw murakoz Kigar to day.

kambare wi gatsibo ntende. yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka