#PeaceCup: APR FC inganyije na Gasogi United umukino ubanza mu rugo

Kuri uyu wa Gatatu,Ikipe ya APR FC yanganyirije na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Péle Stadium mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 yari yakiriye.

Ni umukino watangiye amakipe yombi atarushanwa cyane mu mikinire n’ubwo APR FC ari yo mu minota 15 ya mbere yasaga nk’aho yanyuzagamo ikarusha Gasogi United.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC ku munota wa 9 yahushije igitego ubwo umunyezamu wa Gasogi United Dauda Ibrahim yakuragamo ishoti rikomeye ryari ritewe na Kwitonda Alain "Bacca".

Ishimwe Christian wa APR FC,ahindura umupira n'ubwo hari mu mvura
Ishimwe Christian wa APR FC,ahindura umupira n’ubwo hari mu mvura

Ku rundi ruhande Gasogi United na yo yerekanaga umukino mwiza inagerageza gusatira izamu rya Pavelh Ndzilla binyuze ku bakinnyi nka Muderi Akbar, Lisele Cedric Lisombo ndetse na rutahizamu Kabanda Serge ariko uburyo bugana mu izamu ntibube bwinshi kugeza igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri nabwo umukino wakomeje gukinirwa hagati APR FC ikomeza kwiharira umupora ugereranyije na Gasogi United ariko nkuko byari bimeze mu gice cya mbere itarushwaga cyane.

APR FC yageraga inshuro nyinshi imbere y’izamu rya Gasogi United ku munota wa 57 yabonye penaliti nyuma y’uko Niyibizi Ramadhan ateye umupira mu rubuga rw’amahina ugakorwa n’umukinnyi wa Gasogi United.

Iyi penaliti yahawe Kwitonda Alain ngo ayitere ariko ayiteye umunyezamu Dauda Ibrahima ayikuramo ashatse gusubizamo umupira abakinnyi ba Gasogi United bawushyira muri koruneri itabyaye umusaruro.

Kwitonda Alain ku munota wa 63 yahise ava mu kibuga ari hamwe na Niyomugabo Claude ndetse na Bizimana Yannick basimburwa na Mugisha Gilbert, Shaiboub Eldin na Ruboneka Jean Bosco mu gihe Gasogi United yakuyemo Lisele Cedric Lisombo igashyiramo Niyongira Danny.

Ku munota wa 76 ikipe ya Gasogi United yakoze gusimbuza itari yateguye ubwo Mbirizi Eric yagira ikibazo akava mu kibuga atwawe ku ngobyi maze hinjiramo Mugisha Rama Joseph. Umukino wakomeje gukinwa APR FC ishaka igitego ariko Gasogi United ikomeza kugarira neza,ku munota wa 82 Joseph Apam Assongue yavuyemo mu kibuga asimburwa na Ndikumana Danny nyuma y’umunota umwe Gasogi United nayo ikuramo Hamiss Hakim ishyiramo Nshimiyimana Marc Govin.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yuzuye amakipe akinganya 0-0 hongerwaho iminota itanu na yo yarangi amakipe yombi akinganya umukino urangira gutyo akaba azisobanura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 21 Gashyantare 2024 kuri Kigali Péle Stadium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka