Nta gitutu, Pyramids FC na yo ntibizayorohera - Umuyobozi wa APR FC

Ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yatangaje ko kuba ikipe yaba itamenyeranye, bitazaba urwitwazo mu mikino ibiri ya CAF Champions League, bafitanye na Pyramids FC yo mu Misiri, bityo ko nta gitutu bafite, iyi kipe na yo ngo ntibizayorohera.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col. Richard Karasira, avuga ko nta gitutu bafite kubera imikino bazakina na Pyramids FC
Umuyobozi wa APR FC, Lt Col. Richard Karasira, avuga ko nta gitutu bafite kubera imikino bazakina na Pyramids FC

Ibi Lt Col. Richard Karasira yabitangaje mu gihe APR FC yitegura kwakira Pyramids FC ku wa 17 Nzeri 2023, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho yavuze ko ahereye ku bakinnyi bashya b’Abanyamahanga baguze, afite ikizere cyo kuzitwara neza muri uyu mukino.

Yagize ati “Uko tubazi uhereye ku munyezamu (Pavel Ndzila), Bindjeme, Lwanga, Shaiboub n’ab’imbere, ubona bamenyere amarushanwa, batsindwa byabaho ariko nta bwoba bagira. Uhereye kuri Bindjeme akubwira ko Mayele (Fiston Kalala wa Pyramids FC) bamaze guhura gatatu mu kibuga. Yego yamutsinda ariko ntabwo yamukanga, rero ni abakinnyi bamenyereye bityo numva dushobora kuzitwara neza ku cyumweru, ndabyumva kandi ndabyizeye cyane.”

Nubwo aba bakinnyi batamaranye igihe na bagenzi babo basanze muri APR FC, uyu muyobozi avuga ko kuba abakinnyi bataramenyerana atari urwitwazo bagira, kandi ko nta gitutu bafite akurikije uko abona ikipe yiteguye, gusa ngo na Pyramids FC bizayigora kubona intsinzi.

Ati “Turiteguye, umutoza ariteguye kandi igitutu ntacyo dufite, ku giti cyanjye ntacyo mfite nta nubwo ari urwitwazo ngo ntabwo twari twamenyerana, nta nubwo nemera ko twazahora dutanga impamvu ngo turimo kwiyubaka, oya ntabwo aribyo. Nta rwitwazo dufite, nta gitutu dufite ariko icyadushimisha ni uko twatsinda, gusa uko mbireba Pyramids FC na yo izavukina nishaka kubigeraho (gutsinda).”

Kuva umwaka w’imikino wa 2023-2024 watangira, ikipe ya APR FC imaze gukina imikino itanu(5) y’amarushanwa, irimo ibiri ya shampiyona yose yatsinze (1-0 Police FC, Etoile de l’Est 0-1), umwe w’igikombe kiruta ibindi batsinzwe na Rayon Sports 3-0, ndetse n’ibiri yabahuye na Gaddidka FC yo muri Somalia mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, bakanganya umwe 1-1 undi APR FC igatsinda 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka