Musanze FC yashimiwe kuba iyoboye urutonde rwa shampiyona isabwa kutarekura

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye ikipe ya Musanze FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ku geza ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda ku icyenda, mu mikino itatu imaze gukina, aho yayisabye kuguma kuri uwo mwanya.

Minsitiri Utumatwishima yashimiye Musanze FC
Minsitiri Utumatwishima yashimiye Musanze FC

Ni ibyo yatangarije mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’urubyiruko, yubatse mu kigo cy’urubyiruko cya Musanze, aho yagaragaje ko hari amahirwe amwe n’amwe usanga urubyiruko rwo mu turere tumwe na tumwe rwibuza, kubera kutigirira icyizere kandi rushoboye.

Yavuze uko Leta ihora itekerereza abaturage by’umwihariko urubyiruko, ariko hakabaho ikibazo cy’urubyiruko rutarigirira icyizere cyo kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa.

Agaruka ku gutinyuka kuri kuranga abakinnyi ba Musanze FC, aho bayoboye urutonde rwa Shampiyona, yavuze ko byose bituruka ku kwigirira icyizere.

Musanze FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda
Musanze FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Uwo muyobozi yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa umwanya rufite mu gihe rutegereje umurimo, abereka ko hari uburyo bwo gukora umuziki, no gukina umupira dore ko bamaze gukorerwa ibibuga binyuranye muri icyo kigo cyabo, ari naho yahereye ashimira ikipe ya Musanze ikomeje gutanga ibyishimo ku baturage.

Ati “Mu gihe tuzaba tugishakisha umurimo, tuzakore umuziki habeho imyidagaduro, dukine n’umupira, mboneraho gushimira Akarere ka Musanze. Ikipe ya Musanze ubu ni yo ya mbere muri shampiyona, kandi uwo mwanya ibishatse yawugumaho”.

Arongera ati “Mbashimire kuri gahunda mufite ya siporo y’umugoroba, aho kugira ngo abantu babe barangariye mu bindi bintu muraba mufite siporo, ngira ngo no kuri uyu wa gatandatu mufite Iwacu Muzika Festival, mu byukuri Musanze ni umujyi ushyushye”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu gihe urubyiruko rukoze ibituma abantu banezerwa, bakiga ibibateza imbere, hari ingeso mbi bacikaho zirimo amacakubiri n’ibindi, yizeza urubyiruko rw’i Musanze, ko mu gihe cyose urubyiruko ruzaba ruhamagaye Minisiteri y’Urubyiruko, rusaba ubufasha ku byaruteza imbere, iyo Minisiteri itazigera izuyaza kurwitaba.

Kugeza ubu Musanze FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 9/9, aho ifite n’umukino umwe w’ikirarane yagombaga gukina na APR FC, iri mu marushanwa mpuzamaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka