Mukura VS na AS Kigali zikumbuye intsinzi: Ibyaranze umunsi wa gatanu wa shampiyona

Kuva tariki 30 Nzeri 2023 kugeza tariki 2 Ukwakira 2023, hakinwaga umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere waranzwe no gukomeza kugorwa no kubona intsinzi kuri AS Kigali na Mukura VS.

Bugesera FC yatsinze Gasogi United 3-0 yuzuza ibitego 7 imaze gutsinda mu mikino ibiri idatsindwa na kimwe
Bugesera FC yatsinze Gasogi United 3-0 yuzuza ibitego 7 imaze gutsinda mu mikino ibiri idatsindwa na kimwe

Ku wa Gatandatu hakinwe imikino itatu aho ikipe ya Bugesera FC yakiriye Gasogi United ikanayitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Aimé Gakiza, Ani Elijah na Hamiss Hakim wa Gasogi United witsinze igitego. Uyu wari umukino wa kabiri Bugesera FC itsinze yikurikiranya nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports 4-0.

Mu mibare, Bugesera FC imaze imikino ibiri izamu ryayo ritinjiramo igitego mu gihe yo ubusatirizi bwayo muri iyi mikino bumaze kwinjiza ibitego birindwi. Ibi kandi biyishyira ku mwanya wa gatanu n’amanota atandatu.

Mu Karere ka Ngoma, ikipe ya Etoile de l’Est yari yakiriye Etincelles FC. Etoile de l’Est yaherukaga gutsinda Mukura VS ibitego 3-0 iyisanze i Huye yabonye intsinzi ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Etincelles FC yari yaturutse i Rubavu igitego 1-0. Ibi bivuze ko Etoile de l’Est imaze imikino ibiri itinjizwa igitego mu gihe yo muri iyo mikino imaze gutsinda ibitego bine(4), muri rusange ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota atandatu.

Musanze FC yanganyije na Mukura VS ikomeza kuyobora shampiyona n'amanota 10 mu gihe Mukura VS yujuje imikino itatu itabona intsinzi
Musanze FC yanganyije na Mukura VS ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 10 mu gihe Mukura VS yujuje imikino itatu itabona intsinzi

Musanze FC itari yatsindwa kugeza ubu bigatuma iyoboye shampiyona, yari yakiriye Mukura VS icyo gihe yari imaze kuzuza imikino ibiri idatsinda. Amakipe yombi ntayashoboye kubona mu izamu ry’indi kuko banganyije 0-0. Uyu musaruro watumye Musanze FC ikomeza kuba iya mbere n’amanota icumi mu mikino ine imaze gukina mu gihe Mukura VS yo yujuje imikino itatu idatsinda(inganya ibiri ,itsindwa umwe) bituma iri ku mwanya wa munani n’amanota atandatu mu mikino itanu.

Ku Cyumweru hakinwe imikino ibiri aho ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Amagaju FC. Iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota icyenda, yabonye igitego cya mbere ku munota wa kane gusa gitsinzwe na Ndayishimiye Edouard, ariko AS Kigali icyishyura ku munota wa 34 gitsinzwe na Erisa Ssekisambu. Ikipe ya AS Kigali yakomeje kubura intsinzi kuko nyuma y’uyu mukino yujuje uwa kane idatsinda aho yatsinzwemo ibiri(2) inganya indi mikino ibiri(2) mu gihe Amagaju FC mu mikino itanu amaze gukina atari yatsindwa umukino n’umwe kuko yatsinzemo ibiri, anganya itatu(3).

AS Kigali yanganyije n'Amagaju FC yuzuza imikino ine idatsinda
AS Kigali yanganyije n’Amagaju FC yuzuza imikino ine idatsinda

Umunsi wa gatanu wa shampiyona wasojwe kuri uyu wa Mbere aho kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Kiyovu Sports yahakuye amanota atatu itsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino watinze gutangira kubera imvura nyinshi yagwaga ku isaha ya saa cyenda zuzuye wagombaga gutangiriraho. Rutahizamu Nizeyimana Djuma ni we wayitsindiye igitego ku munota wa 16 mu gihe umutoza wayo Petros Koukouras yabonye ikarita y’umutuku mu gice cya kabiri. Uyu mukino wasize Kiyovu Sports yuzuza amanota umunani ayishyira ku mwanya wa gatatu.

Umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzakinwa hagati y’itariki 10 na 11 Ukwakira 2023 mu gihe tariki ya 6 Ukwakira 2023 APR FC izakira Musanze FC naho tariki 7 Ukwakira 2023 Marine FC ikakira Rayon Sports mu mikino y’ibirarane itarakiniwe igihe.

Etoile de l'Est yatsinze Etincelles FC, yuzuza imikino ibiri idatsindwa, ahubwo itsinda gusa
Etoile de l’Est yatsinze Etincelles FC, yuzuza imikino ibiri idatsindwa, ahubwo itsinda gusa
Nyuma y'imikino ibiri itabona intsinzi, Kiyovu Sports yabonye intsinzi itsinze Gorilla FC 1-0
Nyuma y’imikino ibiri itabona intsinzi, Kiyovu Sports yabonye intsinzi itsinze Gorilla FC 1-0
Nzeyirwanda Djihad yafashije Kiyovu Sports kubona amanota atatu akuramo penaliti ya Gorilla FC batsinze 1-0 kuri uyu wa Mbere
Nzeyirwanda Djihad yafashije Kiyovu Sports kubona amanota atatu akuramo penaliti ya Gorilla FC batsinze 1-0 kuri uyu wa Mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka