Manchester City inganyije na Liverpool, Erling Haaland akora amateka

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, Ikipe ya Manchester City yanganyirije na Liverpool 1-1 ku kibuga cya Manchester City, Etihad Stadium, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, amakipe yombi akomeza kuyobora urutonde.

Erling Haaland atsinda igitego cya Manchester City
Erling Haaland atsinda igitego cya Manchester City

Ni umukino wahuzaga aya makipe yombi yari akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona aho Manchester City yari iya mbere n’amanota 28 mu gihe Liverpool yari iya kabiri n’amanota 27. Ikipe ya Manchester City yatangiye umukino iteza ibibazo ikipe ya Liverpool binyuze ku bakinnyi nka Jeremy Doku na Bernardo Silva bahinduraga imipira bashaka rutahizamu Erling Haaland.

Ku rundi ruhande, Mohamed Salah na Darwin Nunez bashakishirizaga Liverpool igitego bafatanyije ariko uwo bari bari hamwe imbere Diogo Jota akaba atari mwiza mu buryo buhagije. Ku munota wa 28 umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yakoze ikosa ubwo yateraga umupira yari afite mu mu ntoki maze akawihera Manuel Akanji wa Manchester City.

Uyu mupira Manuel Akanji yawufashe maze acenga abakinnyi ba Liverpool barimo Dominik Szoboszlai na Trent Alexander Arnold maze awutanga kuri Erling Haaland wahise na we awusunika rimwe agatera ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu ntiyashobora kuwukuramo atsinda igitego cya mbere cya Manchester City, igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 54 Diogo Jota wari wagize ikibazo cy’imvune yavuye mu kibuga asimbuwe na Luis Diaz, naho Curtis Jones asimburwa na Ryan Gravenberch. Muri iki gice Liverpool yateyemo amashoti ane(4) muri rusange arimo abiri agana mu izamu, rimwe ryayihiriye ku munota wa 80 ubwo Luis Diaz yateraga umupira Cody Gakpo akawuha umwanya ugafatwa na Mohamed Salah wahise awuha Trent Alexander Arnold wanitwaye neza muri uyu mukino muri rusange. Uyu mupira uyu myugariro na we yahise awukoresha atera ishoti rigendera hasi atsinda igitego cyo kunganya.

Mohamed Salah watanze umupira wavuyemo igitego cya Liverpool ubwo yari ahanganye na Nathan Ake
Mohamed Salah watanze umupira wavuyemo igitego cya Liverpool ubwo yari ahanganye na Nathan Ake

Manchester City yakomeje gusunika ngo irebe ko yatsinda binyuze ku bakinnyi nka Jeremy Doku ari nako Liverpool na yo abakinnyi nka Luis Diaz bakomeza gusunika ariko iminota 90 isanzwe ndetse n’umunani yongereweho na yo irangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Erling Haaland yakoze amateka

Igitego Erling Haaland yatsinze cyatumye yuzuza ibitego 50 muri shampiyona y’u Bwongereza ari gukinamo umwaka wa kabiri aho yabitsinze mu mikino 48. Ibi bimugira umukinnyi wa mbere ugeze kuri ibi bitego mu mikino mike muri iyi shampiyona kuko uwari ufite aka gahigo ari Andrew Cole wari warabitsinze mu mikino 65.

Wari umukino uryoheye ijisho
Wari umukino uryoheye ijisho

Kunganya kw’aya makipe yombi yakinaga ari yo ari imbere ku rutonde byatumye Man City ikomeza kuba iya mbere n’amanota 29 Liverpool iba iya kabiri n’amanota 28 ariko zose zitegereje ibiva mu mukino uhuza Arsenal na Brentford saa moya n’igice kuko mu gihe Arsenal yatsinda, yagira amanota 30 igafata umwanya wa mbere.

Erling Haaland yujuje ibitego 50 muri shampiyona y'u Bwongereza mu mikino 48
Erling Haaland yujuje ibitego 50 muri shampiyona y’u Bwongereza mu mikino 48
Umupira Trent Alexander yateye ukavamo igitego cya Liverpool cyo kwishyura
Umupira Trent Alexander yateye ukavamo igitego cya Liverpool cyo kwishyura
Manchester City yanganyije na Liverpool zikomeza kuyobora shampiyona y'u Bwongereza zitegereje ibiva mu mukino wa Arsenal iziri inyuma
Manchester City yanganyije na Liverpool zikomeza kuyobora shampiyona y’u Bwongereza zitegereje ibiva mu mukino wa Arsenal iziri inyuma
Umupira Trent Alexander yateye ukavamo igitego cya Liverpool cyo kwishyura
Umupira Trent Alexander yateye ukavamo igitego cya Liverpool cyo kwishyura
Trent Alexander Arnold acecekesha abafana ba Manchester City nyuma y'igitego yatsindiye Liverpool kikayihesha inota rimwe
Trent Alexander Arnold acecekesha abafana ba Manchester City nyuma y’igitego yatsindiye Liverpool kikayihesha inota rimwe
Manuel Akanji(25) ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya Manchester City
Manuel Akanji(25) ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya Manchester City
Darwin Nunez yashwanye n'umutoza Pep Guardiola wa Man City ariko umutoza we Jurgen Klopp agerageza kumuturisha
Darwin Nunez yashwanye n’umutoza Pep Guardiola wa Man City ariko umutoza we Jurgen Klopp agerageza kumuturisha
Erling Halaand ayoboye abatsinze ibitego 50 mu mikino mike ya Premier League
Erling Halaand ayoboye abatsinze ibitego 50 mu mikino mike ya Premier League
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka