Kylian Mbappé yamenyesheje PSG ko azayivamo mu mpeshyi

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé Lotin kuri uyu wa Kane yamenyesheje ikipe ya PSG ko azayivamo ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse iyi nkuru byavuze ko uyu musore yamaze kubwira ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain ko atazongera amasezerano ye azarangira tariki 31 Kamena 2024.

Ibya Mbappé na PSG birasa n'ibyarangiye
Ibya Mbappé na PSG birasa n’ibyarangiye

Umunyamakuru uzobereye mu nkuru z’igura n’igurishwa ry’abakinnyi Umutaliyani Fabrizio Romano yatangaje ko iyi nkuru ari yo 100% kuko Perezida wa PSG Nasser Al Khelaifi yabimenyeshejwe uyu munsi. Gutangaza iby’igenda rya Mbappé ngo bizatangazwa ku mugaragaro n’impande zombi mu mezi ari imbere.

Yamenyesheje PSG ko agiye kuyivamo
Yamenyesheje PSG ko agiye kuyivamo

Real Madrid ni yo kipe ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko dore ari yo anakunda gusa nanone ikaba ari yo yavuzwe cyane ko yakwerekezamo by’igihe kirekire dore ko n’igihe yongeraga amasezerano mu mpeshyi ya 2022 ari yo yavugwaga cyane.

Andi makipe avugwa ni ikipe ya Arsenal ndetse na Liverpool ariko zidahabwa amahirwe cyane nka Real Madrid ikomeje gukora kuri iri gurwa ry’uyu rutahizamu wari umaze imyaka irindwi akinira PSG yagezemo mu 2017 avuye muri AS Monaco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byanshimisha mbappe mubonye mu eqwip ya livel poul

Amazina ni habyarimana vedaste mperereye ngoma rukira yanditse ku itariki ya: 18-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka