Aba batoza babitangaje nyuma y’umunsi wa 25 wa Shampiyona aho wasize bataye icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka kuo basizwe mu manota n’amakipe ari imbere.
Nshimiyimana Eric utoza As Kigali nyuma yo gutsinda Pepiniere ibitego 2-1 yatangaje ko gutwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka bidashboka ndetse anavuga ko gutwara igikombe bisaba ibintu byinshi bigomba kuba byose bifatanye
yagize ati ”Buri hantu hose umuntu aba afite intego kimwe no mu mupira w’amaguru, kuba ntaratwara igikombe cya shampiyona si uko ntagishaka ahubwo hasaba ibintu byinshi, kuko kuba umutoza mwiza ntibihagije ahubwo bisaba ubwitange bw’umutoza, abayobozi, uburyo abafana bagushyikikiye.”
“Umutoza atwara igikombe ntabwo amakipe yakwirirwa agura abakinyi bashya, ahamagarira abafana kwegera ikipe urumva ko haba ahari ibintu byinshi umutoza agomba gufashwa, ikindi bisaba kuba uri mu makipe yagize gutwara ibikombe umuco, icyo gihe nk’umutoza iyo ugeze muri ayo makipe utwara ibikombe”
Uyu mutoza umaze imyaka isaga 12 atoza avuga ko afite inzozi zo kuzatwara igikombe cya shampiyona ngo kuko akiri muto mu mwuga w’ubutoza.
Si uyu mutoza wa As Kigali uvuga ibi kuko na Seninga Innocent umutoza wa Police Fc nyuma yuko anganyije na APR ntiyashimishijwe n’imyitwrire y’abakinnyi be dore ko yahise anarushwa n’ikipe ya mbere amanota menshi nawe yavuze ko abakinnyi be batazi icyo bisaba ngo batware igikombe.
Abajijwe ikibura ngo Police itware igikombe cya Shampiyona yagize ati ”nta bintu byinshi bikenewe uretse kumva ko bagomba kwigirira icyizere bakumva ko batsinda kipe nkuru cyane ikipe zitwara ibikombe, icyo kintu nibamara kugishobora bizashoboka.”
“Ningira amahirwe yo kugumana nabo (abakinnyi) nzagerageza kubaka icyo kintu bakumva ko bagomba kurwanira ibikombe ndetse nkazanagura abakinnyi bakuze, abakinnyi babaye mu bihe byo gutwara ibikombe”
Amakipe nka APR ndetse na Rayon Sport nyo bimenyerewe ko zikunze gusimburanwa ku bikombe bya Shampiyona kuko kuva mu 1994 APR ifite ibikombe 16 mu gihe Rayon Sports yo ifite 5 naho Atraco na Rwanda Fc nazo zabashije gutwara igikombe kimwe.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|