Isomwa ry’urubanza rw’abakozi batatu ba APR FC ryasubitswe

Urukiko rwa gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza rw’abakozi ba APR FC ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru Kigali Today yahawe ni uko isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 ryasubitswe hakaba hazatangazwa ikindi gihe ruzasomerwa.

Abaregwa muri uru rubanza ni Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Maj.Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, na muganga Maj. Dr Nahayo Ernest. Aba kandi biyongeraho uwitwa Bizimana Bilali na we uregwa muri uru rubanza hamwe na bo.

Isomwa ry'urubanza rw'abakozi batatu ba APR FC ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ryasubitswe.
Isomwa ry’urubanza rw’abakozi batatu ba APR FC ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ryasubitswe.

Aba bose baregwa icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bakoze ku mukino w’igikombe cy’Amahoro 2023 wahuje APR FC na Kiyovu Sports aho abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibyakozwe ariko ntibemere inyito y’icyaha.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igihano cy’imyaka itatu y’igifungo ndetse buri wese agatanga n’amande y’ibihumbi 500 Frw.

Ibyo bakurikiranyweho bifitanye isano n’umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ikayisezerera mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka