Ingabo z’u Rwanda zakinnye n’iza Tanzania umukino wa gicuti

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri diviziyo ya 5 zatsinzwe kuri penailti (5-4) mu mukino wa gicuti mu mupira w’amaguru zakinnye na Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania Force Defence Force (TPDF).

Umukino warimo ishyaka no guhatana
Umukino warimo ishyaka no guhatana

Uyu mukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, witabirwa n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze ndetse n’ab’Ingabo ku mpande z’ibihugu byombi. Ubuyobozi bwa RDF bwari buhagarariwe na Brig Gen Frank Mutembe.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, haza kwitabazwa penaliti kugirango hamenyekane uwegukana intsinzi, maze Brigade ya TPDF 202 yegukana intsinzi kuri penaliti (5 – 4).

Mu ijambo rye nyuma y’uyu mukino, Col Justus Majyambere, Umuyobozi wa diviziyo ya 5 mu ngabo z’u Rwanda RDF, yavuze ko RDF na TPDF bishimira ibikorwa bitandukanye biranga ubufatanye hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Col Majyambere yashimangiye kandi ko gutegura uyu mukino w’umupira w’amaguru wa gicuti ari ubundi buryo bwo kuzamura umubano usanzweho ndetse no kubaka ikizere hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzaniya.

Uyu mukino wari witabiriwe ku bwinshi
Uyu mukino wari witabiriwe ku bwinshi

Aganira n’itangazamakuru, Col Ramadhan Athuman Dogoli, Umujyanama mu bya gisirikare muri ambasade ya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya mu Rwanda yashimye umubano mwiza ugaragara hagati ya TPDF na RDF, agaragaza ko ushimangira ubufatanye bwiza mu bijyanye n’amahugurwa ndetse n’ibikorwa, cyane cyane mu gukorera hamwe mu gusigasira umutekano ku mupaka uhuriweho n’ibihugu byombi.

Mbere y’uyu mukino w’umupira w’amaguru, amakipe yombi kandi yabanje kwitabira igikorwa cy’umuganda aho bifatanyije n’abaturage bo mukarere ka Ngoma, umurenge wa Kibungo.

Ikipe ya Diviziyo ya 5 mu ngabo z'u Rwanda
Ikipe ya Diviziyo ya 5 mu ngabo z’u Rwanda
Ikipe ya Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania
Ikipe ya Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka