Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga Rayon Sports yamaze kuva mu Rwanda

Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusohoka mu Rwanda, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze mu mujyi wa Goma.

Héritier Nzinga Luvumbu
Héritier Nzinga Luvumbu

Abamubonye ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi mu gitondo tariki ya 14 Gashyantare 2024, babwiye Kigali Today ko yageze ku mupaka munini wa La Corniche mu masaha y’igitondo, azanywe n’abakozi ba Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda.

Bagize bagize bati “bazindutse kuko yahageze mu masaha ya saa moya, bivuze ko baraye bagenda.”

Héritier Nzinga Luvumbu wasubiye mu gihugu avukamo, yari umukinnyi ukunzwe mu kipe ya Rayon Sports ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA kubera ikimenyetso yakoze gifatwa nk’imyitwarire mibi yagaragaje mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

Luvumbu yatsinze igitego muri uwo mukino ku munota wa 52, maze mu kwishimira igitego akora ibimenyetso birimo gukorwa n’Abanye-Congo bavuga ko barimo kwicwa ariko amahanga aracecetse.

Ni bimenyetso barimo gukora bashize intoki ku mutwe, mu gihe ukundi kuboko gupfuka umunwa, ibintu Héritier Nzinga Luvumbu yakoze amaze gutsinda igitego arangije ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Héritier Nzinga Luvumbu nyuma y’inama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, FERWAFA yatangaje ko yamuhagaritse gukina mu Rwanda amezi atandatu, ariko nyuma ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko mu bwumvikane batandukanye n’uyu mukinnyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ruvumbu nibyo kumuhana peeee!!.

Emanuel wi karogi yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka