Gasogi United itsinze Rayon Sports mu mukino ubanza mu yo kwishyura

Ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, uba umukino wa 2 iyitsinze mu mateka yayo.

Ikipe ya Rayon Sports ntiyigeze yoroherwa uyu munsi
Ikipe ya Rayon Sports ntiyigeze yoroherwa uyu munsi

Ni umukino wabanzirizaga indi mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru (Rwanda Premier League 2023-2024), ukaba wakiniwe kuri Kigali Pelé stadium.

Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon sports yatangiye igaragaza ibimenyetso by’uko ishobora kutaza guhirwa mu minota 90 yawo, bishingiye cyane ku guhuzagurika kwa hato na hato kwayiranganga.

Gasogi United yatangiye uyu mukino ishaka intsinzi yayo ya 2 mu mateka imbere ya Rayon Sports, dore ko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere yari yaratsinze ikipe ya Rayon Sports inshuro imwe rukumbi.

Ku munota wa 28 w’igice cya mbere nyuma yo kuguma kwisirisimba imbere y’izamu rya Rayon Sports, Gasogi United yafunguye amazamu ku mupira wari uzamukanywe neza na Muderi Akibar, Umurundi ukina hagati ahereza neza Kabanda Serge, na we utazuyaje maze umupira awushyira mu rushundura.

Rayon sports itahuzaga cyane mu gice cyayo cy’inyuma hagati ya Rwatubyaye Abdul na Aimable Nsabimana, yacishagamo na yo igasatira, gusa ukabona ko nta musaruro bitanga imbere y’izamu rya Gasogi United, kuko ba rutahizamu bayo barimo Umunya-Senegal, Alon Gomis wabonaga kubona urushundura rwa Gasogi ari inzozi.

Muhire Kevin wa Rayon Sports yacungirwaga hafi
Muhire Kevin wa Rayon Sports yacungirwaga hafi

Gasogi United mu byukuri ni yo yihariraga umupira ndetse ikanagerageza amashoti akomeye, ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur agatabara.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Gasogi United iri imbere n’igitego 1-0, ndetse inagaragaza imbaraga zo gutsinda ibindi.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka maze Hertier Luvumbu yinjira mu kibuga asimbura Karisa Rachid, Mitima Isaac asimbura Aimable Nsabimana, naho Camara Agogo asimbura mwene wabo w’Umunya-Senegal, Gomis..

Umukino wabaye nk’ugaruka mu biganza bya Rayon Sports ariko ntibyakomeje, kuko ku munota wa 59 ikipe ya Gasogi United yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Kabanda Serge, wari wanatsinze n’icya mbere.

Hirya no hino muri Stade wararanganyaga amaso ukabona ni agahinda ku maso y’aba Rayon, bibaza ibirimo kuba ku ikipe yabo.

Gasogi United yatangiye gusa nk’ikinira inyuma mu rwego rwo kurinda ibyagezweho, ibyahaye Rayon Sports imbaraga zo gusatira ngo irebe ko nibura yagira igitego yishyuramo.

Yaba Rayon Sports na Gasogi United, bose bakomeje gukora impinduka mu rwego rwo gukomeza ikipe zabo, ariko Rayon Sports ikomeza gushakisha igitego itoroshi, kuko yari yabuze aho imenera.

Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 2-0 maze umusifuzi wa 4 Rulisa, yongeraho iminota 6 ku minota 90 yagenwe.

Ubwo hari hamaze kurengaho iminota 3, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Hertier Nzinga Luvumbu kuri kufura yateye neza.

Ikipe ya Gasogi United yahise yegukana umukino ku bitego 2-1 n’amanota 3, byahise biyishyira ku mwanya wa 7 n’amanota 21.

Ikipe ya Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 27, mu gihe izindi kipe zikina umunsi wa 16 kuri uyu wa Gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka