Byagenze bite ngo Etincelles FC ibure imbangukiragutabara igaterwa mpaga?

Ikipe ya Etincelles FC yatinze kumenyesha Ibitaro bya Gisenyi ko umukino wayo na Musanze FC wakuwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2023 ugashyirwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2023 bituma idahabwa imbangukiragutabara iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Etincelles FC yatinze kumenyesha Ibitaro bya Gisenyi impinduka zakozwe ku mukino wayo na Musanze FC bituma ibura imbangukiragutabara, iterwa mpaga
Etincelles FC yatinze kumenyesha Ibitaro bya Gisenyi impinduka zakozwe ku mukino wayo na Musanze FC bituma ibura imbangukiragutabara, iterwa mpaga

Ibi Kigali Today yabibwiwe n’ushinzwe imbangukiragutabara mu Bitaro bya Gisenyi, Bimenyimana Jean Claude, wavuze ko kuri gahunda bari bafite, umukino wari tariki 11 Ukwakira 2023 bityo ko impinduka zabaye ugashyirwa tariki 10 Ukwakira 2023 batigeze bazimenyeshwa.

Yagize ati “Ingengabihe y’umukino dufite iri kuri iyi tariki y’uyu munsi 11 Ukwakira 2023. Impinduka zaba zarabayeho ku itariki ya 10 Ukwakira 2023 ntazo nigeze menyeshwa kuko gahunda mfite yari iyo ku itariki 11 Ukwakira.”

Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Etincelles FC aganira na Kigali Today, na we yavuze ko ku wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2023 bahamagaye ku bitaro, bababwira ko bafite umukino tariki ya 10 Ukwakira 2023, icyakora ushinzwe imbangukiragutabara mu Bitaro bya Gisenyi, Bimenyimana Jean Claude, yavuze ko ku wa Mbere nta muntu wigeze amuvugisha abimubwira.

Bimenyimana Jean Claude yakomeje avuga ko ku munsi w’umukino mu masaha ya saa sita z’amanywa hari umuntu wo mu ikipe ya Etincelles FC wahamagaye ukuriye abaforomo mu bitaro na we wabamenyesheje amasaha ageze kure ariko bihurirana no kuba imbangukiragutabara zose zari zatwaye abarwayi mu bice bitandukanye birimo Kigali na Karongi.

Tariki ya 4 Ukwakira 2023 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryandikiye amakipe atandukanye ayamenyesha impinduka ku mikino yazo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona yari no kuba umukino wa Etincelles FC na Musanze FC warakuwe tariki 11 Ukwakira 2023 ugashyirwa tariki 10 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buriya x nta kind kibyihish inyuma Ra 🤔

Yizerwe Pacifique yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka