Bugesera FC yanganyije na APR FC

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya APR FC yanganyirije na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Abafana bari babukereye
Abafana bari babukereye

Ni umukino watangiye Bugesera FC yihagararaho igerageza guhanahana, bituma mu minota itanu ya mbere ihusha uburyo bw’igitego ku buryo Gakwaya Leonard yahushije arebana n’izamu. Nyuma ariko APR FC yatangiye kwiharira umukino irusha cyane Bugesera FC.

Ikipe ya APR FC ku munota wa 15 yatsinze igitego ku mupira wahinduriwe ibumoso na Ishimwe Christian, maze rutahizamu Victor Mbaoma arasimbuka neza atsinda igitego n’umutwe, cyazaga gisanga icyo yari amaze gutsinda cyanzwe kubera ko yaraririye.

Ishimwe Christian wa APR FC (wambaye umukara n'umweru) yatanze umupira wavuyemo igitego
Ishimwe Christian wa APR FC (wambaye umukara n’umweru) yatanze umupira wavuyemo igitego

Ikipe ya APR FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri aho abakinnyi nka Kwitonda Alain Bacca, Mugisha Gilbert na Ishimwe Christian bahinduraga imipira imbere y’izamu bashaka Victor Mbaoma. Rutahizamu Ani Eljah w’ikipe ya Bugesera FC yakomeje kugora ba myugariro ba APR FC n’umunyezamu ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Bugesera FC yatangiye igice cya kabiri ifite imbaraga nyinshi, abarimo Vincent Adams bakomeza gushakisha igitego cyo kwishyura ari nako APR FC byagaragaraga ko yagabanyije imbaraga. Ku munota wa 70 iyi kipe yari ikiyoboye umukino n’igitego 1-0 yasimbuje ikuramo Mugisha Gilbert asimburwa na Apam Assongue.

Ku munota wa 83 w’umukino, Bugesera FC yakinaga neza cyane kurusha APR FC yahushije igitego ku mupira wahinduriwe imbere ibumoso na Gakiza Aimé maze unyura imbere y’izamu rya APR FC ubura umuntu uwukoraho ngo atsinde, urengera ku rundi ruhande.

Ku munota wa 88 Bugesera FC yari igikina neza cyane yabonye igitego ku kazi kakozwe na Tuyihimbaze Gilbert wazamukanye umupira acenga ba myugariro ba APR FC areba uko umunyezamu Pavelh Ndzila ahagaze amutera ishoti mu kaboko k’iburyo atera umupira wavuyemo igitego cyatanze inota rimwe umukino urangira ari igitego 1-1.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 mu gihe Musanze FC ari iya mbere n’amanota 13.

Myugariro wa Bugesera FC Mukengere Christian ahanganye na Gilbert Mugisha wa APR FC
Myugariro wa Bugesera FC Mukengere Christian ahanganye na Gilbert Mugisha wa APR FC

Indi mikino yabaye:

Musanze FC 3-0 Etincelles FC (Mpaga)

Mukura VS 1-0 Sunrise FC

Gasogi United 2-2 Gorilla FC

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njyewe nitatwa
eme nkaba
merereye mumurenge
wagatebe akagari
kamusenda akarere
ni,burera ndashimira
uauyobozibwa aperi

eme yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka