Bafite abakobwa bameze nk’abagabo-Umutoza w’Amavubi nyuma yo kunyagirwa na Ghana 7-0

Nyuma yo kunyagirwa na Ghana 7-0, umutoza w’Amavubi y’abagore Grâce Nyinawumuntu yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe bafite imisemburo nk’iy’abagabo byatumye ab’Amavubi babatinya kuva mu kwishyushya.

Ibi uyu mutoza yabivuze ejo ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 nyuma y’umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2024 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Yagize ati "Bafite ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite n’imisemburo y’abagabo, benda kumera nk’abagabo. Urebye nk’ibitego bibiri badutsinze byari ukubera ko abana bagize ubwoba. Mu gihe cyo kwishyushya nabwo abatoza bavuye kubakoresha bambwira ko abana bagize ubwoba cyane, mu rwambariro ngerageza kubaturisha no kubaha imbaraga."

Grâce Nyinawumuntu avuga ko abakinnyi b'Amavubi bagize ubwoba mbere y'uko umukino batsinzwemo na Ghana 7-0 utangira
Grâce Nyinawumuntu avuga ko abakinnyi b’Amavubi bagize ubwoba mbere y’uko umukino batsinzwemo na Ghana 7-0 utangira

Grâce Nyinawumuntu yakomeje avuga ko umukino wo kwishyura uzaba kuwa 26 Nzeri 2023 bitazaba ari ukurangiza umuhango kuko bibaye ibyo batsindwa nk’uko batsinzwe ahubwo bazategura ku buryo bazitwara neza.

Ati "Ntabwo tuzajya kurangiza umuhango, tugiye gukina n’ubundi kuko ari ukurangiza umuhango badutsinda ibingana kuriya, tugiye gutegura ku buryo tuzakora ibishoboka byose tukagerageza kwitwara neza kurusha uko twitwaye uyu munsi kubera ko ikipe twayibonye hari icyo tuza gukora nk’urwego rwa tekinike kugira ngo tuzagerageze gukina hariya."

Umukino wo kwishyura uzabera Accra muri Ghana ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 mu gihe igikombe cya Afurika nyirizina kizakinwa mu 2024 mu gihugu cya Maroc.

Amavubi y’abagore yanditse Andi mateka mabi mu mateka yayo:

Gutsindwa n’ikipe ya Ghana byatumye Amavubi yongera kwandika amateka mabi yo gutsindwa ibitego byinshi mu mukino umwe ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ibi byaje nyuma y’uko muri 2014 tariki 7 Kamena Amavubi anyagiwe na Nigeria ibitego 8-0 mu mukino wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyabaye muri uwo mwaka, ikaba ari nayo ntsinzwi ikomeye Amavubi yagize mu mateka yayo kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu se muzapfusha amafaranga ubusan ngo mugiye kwishyura. Kandi mpaga 3-0 mwakwigumiye hano koko. Hariya ni double

dsp yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Nyumvira umutoza w’igihugu urwitwazo rwe. Akazi k’umutoza harimo gutegura abakinnyi bakigirira ikizere Ubwo we nk’umutoza yakoze iki mu gutegura umukino. Birababaje sports yacu, ntiwavuga ngo abana b’igihugu ntibashoboye ahubwo nta buyobozi bwa sports twigirira buzategura bukanigisha abana b’u Rwanda.

Kalisa Erick yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka