Arsenal itsinze Man City muri shampiyona nyuma y’imyaka umunani itabikora

Kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, Arsenal yatsinze Man City ibitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Bwongereza, ibintu yari imaze imyaka umunani idakora.

Ishoti Gabriel Martinelli winjiye mu kibuga asimbura yateye rigakora kuri myugariro wa Man City Nathan rikavamo igitego cya Arsenal
Ishoti Gabriel Martinelli winjiye mu kibuga asimbura yateye rigakora kuri myugariro wa Man City Nathan rikavamo igitego cya Arsenal

Ni umukino wabereye kuri stade ya Arsenal, Emirates, utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe nigice. Muri uyu mukino amakipe yombi yabanje kwigana cyane mu mayeri y’imikinire, ngo hatagira utsindwa igitego kare.

Ku munota wa kane Man City yabonye amahirwe akomeye ubwo hategwaga koruneri, Josko Gvardiola atera umupira ugana mu izamu ariko Declan Rice awukuriramo ku murongo n’umutwe. Uyu mupira wahise ujya ku mutwe wa Erling Haaland awugarura ku izamu rya Arsenal, myugariro Nathan Ake ateye ishoti rica hejuru y’izamu.

Ku munota wa 18 umunyezamu wa Arsenal David Raya, yahawe umupira ku izamu rye aterwa icyugazi na Julian Alvarez wa Man City, ariko ku bw’amahirwe umupira ujya muri koruneri.

Uyu mukino utagaragaragamo uburyo bwinshi imbere y’izamu, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Arsenal yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Leandro Trossard Gabriel Martinelli yinjira mu kibuga.

Uyu Munya-Brazil muri iki gice yagize uruhare runini mu mikinire y’ikipe ya Arsenal, cyane unyuze ku ruhandre rw’ibumoso imbere. Ku munota wa 69 Pep Guardiola utoza Man City yakoze impinduka za mbere ashyiramo John Stones, Matheus Nunes na Jeremy Doku, havamo Mateo Kovacic, Julian Alvarez na Rico Lewis. Nyuma y’iminota icyenda Mikel Arteta wa Arsenal na we yakuyemo Eddie Nketiah, Jorginho na Oleksandr Zinchenko, ashyiramo Thomas Partey, Takehiro Tomiyasu and Kai Havertz.

Amakipe yombi yakomeje gukina ashakisha ibitego abakinnyi nka Jeremy Doku wa Man City bagerageza ari nako Mrtinelli wa Arsenal yakomeje kugora ikipe ya Man City, ariko igitego gikomeza kubura.

Ku munota 86 Arsenal yahiriwe n’uyu munsi ubwo Takehiro Tomiyasu yakoreragaho gato umupira Kai Havertz, na we wahise awurekera Gabriel Martinelli.

Gabriel Martinelli yahise atera ishoti rikomeye mu izamu rya Man City, umupira ukora kuri Nathan Ake uhita uhindura icyerekezo ukurikira, cy’aho umunyezamu Ederson yari yagiye uruhukira mu izamu uvamo igitego rukumbi Arsenal yatsinze Man City, umukino urangira ari 1-0.

Arsenal yari imaze imyaka 8 idatsinda Man City, irimo n’itandatu bari bamaze batsidwa na yo batananganya muri shampiyona.

Mbere y’uyu mukino Arsenal muri shampiyona yari imaze imyaka umunani idatsinda Man City, kuko byaherukaga mu 2015 tariki 21 Ukuboza, ubwo yayitsindiraga n’ubundi kuri Emirates Stadium ibitego 2-1.

Imyaka umunani yari imaze idatsinda Man City, ariko irimo imyaka itandatu yari ishize kuva 2017 Man City buri uko bahuye ariyo itahana intsinzi, kuko bari bamaze guhura imikino 12 yose Arsenal idatsinda n’umwe itananganya.

Gutsinda uyu mukino bishyize Arsenal ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 inganya na Tottenham Hotspurs zikananganya ibitego zizigamye, ariko Tottenham ikaba iya mbere kuko imaze kwinjiza ibitego byinshi kurusha Arsenal muri rusange.

Ni ubwa mbere umutoza Mikel Arteta yatsinda Man City muri shampiyona kuva yaba umutoza wa Arsel mu 2019
Ni ubwa mbere umutoza Mikel Arteta yatsinda Man City muri shampiyona kuva yaba umutoza wa Arsel mu 2019
Gabriel Martinelli yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino
Gabriel Martinelli yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wagiye utanga amakuru wahagazeho!Buri zatsindanwe 2-1?Ndumiwe!

fabien yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka