APR FC na Rayon Sports zabuze amanota, Police FC itsinda umukino wa gatandatu yikurikiranya

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, ku bibuga bitandukanye mu Rwanda hakiniwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR FC na Rayon Sports zinganya imikino yazo.

Victor Mbaoma (uri ku mupira) ni we watsindiye APR FC igitego kimwe yabonye
Victor Mbaoma (uri ku mupira) ni we watsindiye APR FC igitego kimwe yabonye

Ikipe ya APR FC yashakaga gufata umwanya wa mbere, kuri Kigali Pelé Stadium yari yakiriye AS Kigali itamerewe neza muri iyi minsi. APR FC yinjiye mu mukino hakiri kare maze ku munota wa gatandatu gusa ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Victor Mbaoma nyuma y’umupira yari yari ahawe na Shaiboub Eldin akoresheje ikirenge.

Mu gice cya mbere APR FC yabonyemo ubundi buryo butandukanye nk’ubwabonywe na Joseph Apam, yinjira mu rubuga rw’amahina ariko atinda kuwurekura birangira umunyezamu wa AS Kigali Niyonkuru Pascal awukuyemo, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Ikipe ya AS Kigali na yo yacishagamo igasatira izamu rya APR FC, mu gice cya kabiri ku munota wa 55 Felix Kone Lotin yageze mu rubuga rw’amahina maze akorerwa ikosa na Nshimiyimana Yunusu, umusifuzi Celestin Nsabimana atanga penaliti. Iyi penaliti yatewe neza na Ishimwe Fiston atsinda igitego iyi kipe yahoze akinira, anishyurira AS Kigali.

APR FC yanganyije na AS Kigali ibura amahirwe yo gufata umwanya wa mbere by'agateganyo
APR FC yanganyije na AS Kigali ibura amahirwe yo gufata umwanya wa mbere by’agateganyo

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka akuramo Shaiboub Eldin ashyiramo Nshuti Innocent mu gihe Apam Assongwe Joseph yasimbuwe na Mugisha Gilbert. Nyuma y’izi mpinduka ku munota wa 83 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya kabiri aranakishimira ariko nyuma umusifuzi Nsabimana Celestin ajya kuvugana na Bwiriza Nonati wari ku ruhande, banzura ko igitego atari cyo. Nyuma mu minota y’inyongera APR FC yabonye penaliti ubwo Bishira Latif yakoreraga Nshuti Innocent ikosa maze arayitera ariko umunyezamu Niyonkuru Pascal ayikuramo, Nshuti asubijemo umupira ujya hanze, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1.

APR FC yahise iguma ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 22 mu mikino 10.

Rayon Sports kwikura i Rubavu byanze

Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Etincelles FC kuri Stade Umuganda na yo ntabwo byayoroheye. Iyi kipe ubu ifite amanota 17 mu mikino 10 imaze gukina yabanjwe igitego gitsinzwe na Rutayisire Amani, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Mu gice cya kabiri Rayon Sports ku munota wa 60 yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Héritier Luvumbu kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Ojera Joackiam mu rubuga rw’amahina maze umukino urangira amakipe anganyije 1-1 muri stade itari irimo abantu benshi kubera imvura nyinshi yaguye i Rubavu.

Police FC yatsinze umukino wa gatandatu yikurikiranya isatira amakipe ayiri imbere

Ikipe ya Police yari yakiriwe n’Amagaju FC kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye maze ihakura amanota atatu itsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Abedi Bigirimana ku munota wa 65 ndetse na Aboubakar DJibrine Akuki ku munota wa 67 mu gihe Amagaju yujuje imikino ine adatsinda yatsindiwe na Rukundo Abdul Rahman ku munota wa 70.

Abakinnyi ba Police FC bishimira intsinzi
Abakinnyi ba Police FC bishimira intsinzi

Ibi byatumye Police FC yuzuza amanota 22 ku mwanya wa gatatu aho iyanganya na APR FC ariko ikarushwa ibitego izigamye.Mu yindi mikino yakinwaga harimo uwahuzaga Kiyovu Sports na Sunrise FC i Nyagatare ariko wasubitswe ugeze ku munota wa gatandatu kubera imvura nyinshi, ukaba usubukurwa kuri iki Cyumweru. Marine FC yo yasanze Bugesera FC iwayo iyitsinda igitego 1-0.

Kuri iki Cyumweru:

Mukura irakina na Muhazi United, saa cyenda kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye.
Gasogi United irakina na Musanze FC, saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yatsinze Amagaju FC yuzuza umukino wa gatandatu wikurikiranya itsinda
Police FC yatsinze Amagaju FC yuzuza umukino wa gatandatu wikurikiranya itsinda
Umukino wahuzaga Sunrise FC na Kiyovu Sports FC wasubitswe ku munota wa gatandatu kubera imvura nyinshi, umukino urasubukurwa kuri iki Cyumweru saa cyenda zuzuye n'ubundi i Nyagatare
Umukino wahuzaga Sunrise FC na Kiyovu Sports FC wasubitswe ku munota wa gatandatu kubera imvura nyinshi, umukino urasubukurwa kuri iki Cyumweru saa cyenda zuzuye n’ubundi i Nyagatare
Kalisa Rashid mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etincelles FC 1-1
Kalisa Rashid mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etincelles FC 1-1
Ishimwe Fiston (10) yishimira igitego yatsindiye AS Kigali
Ishimwe Fiston (10) yishimira igitego yatsindiye AS Kigali
Djibrine Akuki ashimira Imana kubera igitego yatsinze
Djibrine Akuki ashimira Imana kubera igitego yatsinze
Muhire Kevin wa Rayon Sports ahanganye na Kakule Mukata Justin wa Etincelles
Muhire Kevin wa Rayon Sports ahanganye na Kakule Mukata Justin wa Etincelles
Heritier Luvumbu ni we watsindiye Rayon Sports igitego cyo kunganya
Heritier Luvumbu ni we watsindiye Rayon Sports igitego cyo kunganya
Bishira Latif, Kapiteni wa AS Kigali
Bishira Latif, Kapiteni wa AS Kigali
Bigirimana Abedi nyuma yo gutsindira Police FC igitego
Bigirimana Abedi nyuma yo gutsindira Police FC igitego
AS Kigali yanganyije na APR FC igira amanota 10
AS Kigali yanganyije na APR FC igira amanota 10
Amagaju FC yujuje umukino wa kane adatsinda
Amagaju FC yujuje umukino wa kane adatsinda
Abakinnyi Rayon Sports yifashishije inganya na Etincelles FC
Abakinnyi Rayon Sports yifashishije inganya na Etincelles FC
Abakinnyi AS Kigali yifashishije inganya na APR FC 1-1
Abakinnyi AS Kigali yifashishije inganya na APR FC 1-1
Abakinnyi Amagaju FC yakoresheje atsindwa na Police FC 2-1
Abakinnyi Amagaju FC yakoresheje atsindwa na Police FC 2-1
Abakinnyi Police FC yakoresheje ku mukino yatsinzemo Amagaju FC
Abakinnyi Police FC yakoresheje ku mukino yatsinzemo Amagaju FC
Abakinnyi APR FC yari yabanje mu kibuga
Abakinnyi APR FC yari yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka