Amateka Musanze FC yandikiye kuri Rayon Sports iyitsindira i Kigali avuze iki?

Ku wa 23 Gashyantare 2024, ikipe ya Musanze FC yandikiye amateka mashya ku ikipe ya Rayon Sports ubwo yayitsindaga igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu myaka 14 amakipe yombi yari amaze ahura ni ubwa mbere Musanze FC itsindiye Rayon Sports i Kigali
Mu myaka 14 amakipe yombi yari amaze ahura ni ubwa mbere Musanze FC itsindiye Rayon Sports i Kigali

Uyu mukino uretse kuba watumye Rayon Sports isa nk’ivuye ku gikombe cya shampiyona bidasubirwaho ariko yanakomeje guha ikuzo ikipe ya Musanze FC kuko watumye igira amanota 41 ikaba ikiri mu makipe atatu ya mbere.

Umwaka w’imikino wa 2023-2024 ushobora kutazibagirana mu mateka ya Musanze FC kuko nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona ya 2021-2022 nk’umwanya mwiza iyi kipe yagize, ishobora kuzasoza shampiyona iri ku mwanya w’imbere yawo uyu mwaka mu mikino umunani isigaje gukina. Nubwo ayo ari amateka ategerejwe ko iyi kipe yakwandika ariko hari ayamaze kwandikwa ubwo yatsindaga ikipe ya Rayon Sports tariki 23 Gashyantare 2023 igitego 1-0 cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique ku munota wa 72, ahawe umupira na Tinyimana Elisa.

Aba bakinnyi babiri bari binjiye mu kibuga basimbuye, bituma Musanze FC ibona bwa mbere intsinzi imbere y’iyi kipe ikundwa cyane ariko noneho iyitsindiye i Kigali dore ko ubundi iyitsindira mu Majyaruguru yayakiriye nubwo na byo biba gake. Byatwaye imikino 26 imaze guhuza amakipe yombi kugira ngo aya mateka akorwe kuko mbere y’uyu mukino wa 26 byari bitarabaho. Muri iyi mikino imaze guhuza amakipe yombi kuva mu 2010 Rayon Sports ifitemo intsinzi 17 Musanze FC ikagiramo enye(4) mu gihe banganyije imikino itanu(5).

Musanze FC yatsindiye Rayon Sports i Kigali ku nshuro ya mbere
Musanze FC yatsindiye Rayon Sports i Kigali ku nshuro ya mbere

Kuba Musanze FC itari yagatsindiye Rayon Sports i Kigali cyangwa yakiriwe aho ari ho hose bivuze ko n’ubundi itari yakayitsinze mu mikino ibiri muri shampiyona mu mwaka umwe, iyi ntsinzi y’igitego 1-0 ikaba yatumye Musanze FC ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 yanatumye ikora amateka yo gutsinda umukino ubanza n’uwo kwishyura Rayon Sports kuko tariki 15 Ukwakira 2023 nabwo yari yayitsindiye ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa shampiyona wabereye kuri stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka