Abafana ba Rayon Sports bakoze akarasisi mbere yo kwakira Al Hilal SC Benghazi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu abafana ba Rayon Sports bari babukereye mu gushyigikira ikipe yabo yakiriye Al Hilal SC Benghazi mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ushobora kuyigeza mu matsinda.

Ni umukino wo kwishyura nyuma y’umukino ubanza wabaye tariki 24 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium ariko amakipe yombi akanganya 1-1. Kuri iyi stade n’ubundi ni ho hagiye kubera umukino wo kwishyura witabiriwe n’abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere cyo gusubiramo amateka bakoze mu 2018.

Isaha imwe mbere yo gutangira k’umukino, stade yari imaze kuzura ku kigero cya 90% dore ko amatike y’ibihumbi 5 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw yari yamaze gushira ariko bakaba batangiye kuhagera mu masaha ya kare mu birango by’ikipe yabo, nk’uko bigaragara muri aya mafoto.

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mashakagakomakifatanyanamwe

Ajib bin frank yanditse ku itariki ya: 1-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka