Amagaju FC yatsinze Gasogi United, Kiyovu Sports itsinda Marine FC (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, hakinwe imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports, Amagaju FC na Etincelles FC zibona intsinzi.

Ku mukino wa Gasogi United n'Amagaju FC habanje kwibuka Ndayisaba Jean Damascene wayoboye AS Muhanga witabye Imana uyu munsi
Ku mukino wa Gasogi United n’Amagaju FC habanje kwibuka Ndayisaba Jean Damascene wayoboye AS Muhanga witabye Imana uyu munsi

Kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ibiri. Saa cyenda Gasogi United yari yakiriye Amagaju FC. Ikipe y’Amagaju FC yifuzaga gutsinda ikaguma mu myanya y’imbere yabigezeho ibifashijwemo na Rukundo Abdul Rahman wayitsindiye igitego ku munota wa 45 kuri kufura nziza yateye.

Ikipe ya Gasogi United itari yabanjemo abarimo Malipangu Theodore, rutahizamu Ravel Djoumeku na Niyitegeka Idrissa yabashyizemo ngo bishyure ariko biba iby’ubusa, umunyezamu Ndikuriyo Patient afasha Amagaju FC cyane, umukino urangira inatsinze igitego 1-0 iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 13.

Umunyezamu wa Gasogi United akurikira umupira wari utewe na Rukundo Abdul Rahman ukavamo igitego
Umunyezamu wa Gasogi United akurikira umupira wari utewe na Rukundo Abdul Rahman ukavamo igitego

Saa kumi n’ebyiri kuri iyi stade, Ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye Marine FC maze ibifashijwemo na Mugunga Yves ku munota wa 28 w’umukino atsinda igitego maze igice cya mbere kirangira ari 1-0. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yakomeje gukina neza. Ku munota wa 76, Iracyadukunda Eric wari usimbuye, yazamukanye umupira ibumoso maze awuhinduye, Brian Kalumba atsinda igitego n’umutwe.

Ku munota wa 86 w’umukino, Marine FC yabonye igitego kimwe ubwo Mbonyumwami Thaiba yahabwaga umupira abakinnyi ba Kiyovu Sports bagacyeka ko yaraririye ariko bitari byo maze awurenza umunyezamu Nzeyirwanda Djihad na we wabitekerezaga gutyo, umukino urangira Kiyovu Sports itsinze Marine FC 2-1, Kiyovu Sports igira amanota 12 ifata umwanya wa kane.

Kiyovu Sports yatsinze Marine FC yuzuza amanota 12 ayishyira ku mwanya wa kane
Kiyovu Sports yatsinze Marine FC yuzuza amanota 12 ayishyira ku mwanya wa kane

Nyuma yo guterwa mpaga mu mukino uheruka, ikipe ya Etincelles FC yagiye gutsindira Sunrise FC iwayo igitego 1-0 cyatsinzwe na Ciza Hussein ku munota wa 90. Bugesera FC iheruka kunganyiriza na APR FC i Kigali yongeye kunganya na Gorilla FC mu rugo ibitego 2-2.

Iradukunda Simeon ku munota wa 50 na Cedric Mavugo ku munota wa 93 batsindiye Gorilla FC yujuje imikino irindwi idatsinda umukino n’umwe kuko yanganyije itandatu(6) itsindwa umwe(1) mu gihe Stephen Bonney ku munota wa 36 na Ani Elijah ku munota wa 89 batsindiye Bugesera FC.

Kuri iki Cyumweru:

AS Kigali irakina na Police FC
Musanze FC irakina na Rayon Sports
Etoile de l’Est irakina na Muhazi United

Rukundo Abdul Rahman watsindiye Amagaju FC, yujuje ibitego bine muri shampiyona
Rukundo Abdul Rahman watsindiye Amagaju FC, yujuje ibitego bine muri shampiyona
Rukundo Abdul Rahman yashimiwe n'abakinnyi bagenzi be
Rukundo Abdul Rahman yashimiwe n’abakinnyi bagenzi be
Sunrise FC yatsindiwe mu rugo na Etincelles FC igitego 1-0
Sunrise FC yatsindiwe mu rugo na Etincelles FC igitego 1-0
Mugunga Yves wahoze akinira APR FC ari mu bakinnyi bari gufasha Kiyovu Sports muri iki gihe
Mugunga Yves wahoze akinira APR FC ari mu bakinnyi bari gufasha Kiyovu Sports muri iki gihe
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugunga Yves
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugunga Yves
Umunyezamu Nzeyirwanda Djihad wa Kiyovu Sports yatsinzwe igitego yabanje gukeka ko habayeho kurarira kwa Marine FC
Umunyezamu Nzeyirwanda Djihad wa Kiyovu Sports yatsinzwe igitego yabanje gukeka ko habayeho kurarira kwa Marine FC
Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, amaze kuyifasha kubona amanota 12 mu mikino irindwi ihwanye n'amanota 21
Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, amaze kuyifasha kubona amanota 12 mu mikino irindwi ihwanye n’amanota 21
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka