Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée-Conakry

Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Guinée-Conakry avuga ko Perezida Paul Kagame ategerejwe muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida wa Guine na HE Paul Kagame
Perezida wa Guine na HE Paul Kagame

Mu bagomba kumwakira ku kibuga cy’indege harimo Perezida w’Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho, Dr Dansa Kourouma, Minisitiri w’Intebe, Amadou Oury Bah, abayobozi b’ibigo bitandukanye by’igihugu, abagize Guverioma batandukanye, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie, Abagaba b’ingabo zo ku butaka, mu mazi no mu kirere, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi ba polisi, aba gasutamo n’abashinzwe kurengera ibidukikije, hamwe na Meya w’Umujyi wa Conakry.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu asoje urwo yari yagiriye muri Sénégal ugamije kwagura no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Guinée watangiye gutanga umusaruro ufatika binyuze mu mikoranire y’inzego zitandukanye n’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu nyuma y’igihe gito Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, asuye u Rwanda tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.

Uru ruzinduko rwasize kandi Gen. Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’initsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo ambasade iri ku Kacyiru.

Ibihugu byombi kandi bifitanye Umubano mu bya dipolomasi wemejwe mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka