Ziwufata nk’umwuka wa nyuma: Ibyo wamenya mbere y’umukino wa nyuma wa Europa League

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Nuevo San Mamés Barria muri Espagne hategerejwe ibirori by’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2024-2025, aho Manchester United yisobanura na Tottenham Hotspur ufatwa nk’uwo gupfa no gukira kuri buri ruhande.

Ni umukino ugiye guhuza amakipe abiri yo mu Bwongereza asangiye inkuru, intego ndetse n’icyo arwanira muri uyu mwaka, ukabera mu rugendo rw’iminota 15 uvuye ku Ngoro Ndangamurage ya Guggenheim, ibilometero bibiri byonyine mu Burasirazuba bw’Umujyi ubarurwa mu yikuze cyane wa Bilbao mu gihugu cya Espagne.

Ni umwanya mwiza wo korosa uduhigo tubi n’amakosa yose yigaraguyemo muri iki gihe, cyangwa ukaba impamvu wo kugirwa urw’amenyo; bijyana agatoki ku kandi n’iherezo ry’amasezerano ya bamwe mu gihe hataboneka umutsindo.

Manchester United ya 16 ku rutonde na Tottenham Hotspur ya 17, amakipe abiri abanziriza ayamaze kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, uyu ni umwe mu mikino ya nyuma ugiye guhuza amakipe ahagaze nabi imbere mu bihugu byayo.

Mu mateka ya Premier League kuva yashyirwaho mu 1992, Tottenham Hotspur yari itarigera itsindwa imikino irenze 19 muri Shampiyona, icyakora kugera ku munsi wa 37, iyi kipe imaze gutsindwa imikino 21, inganya itanu, mu gihe yabashije gutsinda 11 yonyine.

Ibi kandi ntibitandukanye cyane n’iyi Kipe y’i Manchester imaze gutsindwa imikino 18, inganya icyenda maze itsinda 10 yonyine. Gusa igitangaje, ni yo Kipe rukumbi itaratsindwa umukino n’umwe mu marushanwa y’i Burayi muri uyu mwaka w’imikino.

Ni ku nshuro ya gatanu amakipe yo mu Bwongereza agiye guhurira ku mukino wa nyuma muri iki kiragano turimo, nyuma ya 2008 Chelsea itsindwa na Manchester United muri Champions League, 2019 Chelsea itsinda Arsenal muri Europa League, ndetse Tottenham Hotspur muri uwo mwaka itsindwa na Liverpool muri Champions League, mu gihe inshuro iheruka ari iyo muri 2021 Chelsea itsinda Manchester City ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Abajijwe niba umwaka urura yagize muri Shampiyona y’u Bwongereza, utatwikirwa no kwegukana iki Gikombe cyo ku rwego rw’Umugabane, bikabera icyarimwe n’umusingi mwiza ku hazaza he hashya mu Ikipe y’Amashitani Atukura; Umutoza Ruben Filipe Marques Amorim yasubuje ko nta ho bihuriye, ko icyo arangamiye ari ugusozanya umwaka w’imikino ishema.

Ati “Ahazaza hashya kuri njye, ntekereza ko atari cyo kibazo. Ahubwo byaba bigiye kudufasha gusoza neza umwaka w’imikino. Abantu benshi bazarebera Ikipe yacu mu ndorerwamo zitandukanye kubera ko kwegukana Igikombe cyo ku rwego rw’Umugabane w’u Burayi ni ikintu cy’ingenzi cyane, gusa nta kintu bigiye guhindura ku mwaka wacu, ibyo abakinnyi bacu barabizi, Ubuyobozi burabizi ndetse bikaba n’ibidatandukanye ku bafana.”

Yongeyeho ko “Nanone gutwara iki Gikombe cy’i Burayi bishobora kubiba mu Ikipe yacu iyo mpumeko idasanzwe yo kubaka ahazaza. [...] Turi gukora ibyo dukwiriye kuba dukora, urugero njye naturutse mu Ikipe [Sporting Club de Lisbon] yizera ko kugira ngo ikomeze ibeho, igumane abakinnyi igomba kuba ikina muri Champions League. Aha rero biratandukanye. Ikipe yacu hano ishobora kwinjiza amikoro kandi ititabiriye Champions League kuko ni Ikipe nkuru, rero tugomba gukora ibintu mu buryo bukwiriye.”

Rutahizamu Solanke ni umwe mu bahanzwe amaso kuri Spurs
Rutahizamu Solanke ni umwe mu bahanzwe amaso kuri Spurs

Ku rundi ruhande, Umutoza wa Tottenham Hotspur, Angelos Postekos uzwi nka Ange Postecoglou wasezererejwe umwaka wose kubera amapfa y’intsinzi muri Shampiyona y’u Bwongereza, yatangaje ko ahamanya n’umutima we wose ko yakwishimira kwegukana Europa League, aho kuza imbere mu makipe afite itike ya UCL, kuko iyi Kipe y’i Londres yabikoze inshuro nyinshi ariko ibikombe bigakomeza kuba inzozi.

Ati “Muzi igisobanuro cy’itike ya Champions League, icyo bisobanuye kuri buri kipe y’umupira w’amaguru kwerekeza muri iri rushanwa. Ni inyungu yigaragaza ndetse ubona amahirwe yo guhatana n’abeza ku Mugabane, gusa Tottenham yabaye kenshi muri iri rushanwa na mbere hose, nyamara imaze igihe kirekire nta Gikombe, ubwo rero urumva ikiri ingenzi kurenza ibindi byose.”

Manchester United igiye gukina uyu mukino iri mu byishimo byo kugaruka kw’abakinnyi bayo batatu b’ingenzi bakize imvune bayoboye na Myugariro w’Umunya-Portugal, José Diogo Dalot Teixeira, Umufaransa Lenny Jean-Luc Yoro n’Umuholandi Joshua Orobosa Zirkzee; bose bakoranye na bagenzi be imyitozo ibanziriza umukino kuri uyu wa Kabiri.

N’ubwo yahagurukanye na bagenzi be aje kubashyigikira i Bilbao, Umuholandi Matthijs De Ligt ntaza kugaragara muri uyu mukino, kimwe n’Umunya-Argentine, Lisandro Martíneza kubera ibibazo by’imvune.

Umunya-Suède ukinira Tottenham Hotspur, Lucas Erik Hogler Bergvall, ari kumwe na bagenzi be mu Bwami bwa Espagne ariko ntaza kugaragara muri uyu mukino, ni mu gihe Umunya-Sénégal, Pape Matar Sarr utararangije umukino ikipe ye iheruka guhuramo na Aston Villa y’i Birmingham we yagarutse yiteguye gukina.

Spurs idafite Dejan Kulusevski, James Daniel Maddison, Dane Scarlett, Timo Werner, Radu Dragusin na Lucas Bergvall nta gihindutse iraba ibifite Guglielmo Vicario mu biti by’izamu; Pedro Porro, Destiny Udogie, Criastian Romero na Mick Van de Ven mu bwugarizi; Yves Bissouma, Rodrigo Bentancur na Wilson Odobert hagati mu kibuga; Brennan Johnson, Dominic Ayodele Solanke na Kapiteni Son Heung-Min bayoboye ubusatirizi.

Byitezwe ko Umunya-Cameroun, André Onana Onana aza kuba ari mu biti by’izamu; Luke Shaw, Harry Maguire na Victor Nilsson Lindelof bagize inyabutatu y’ubwugarizi, Manuel Ugarte Ribeiro na Carlos Henrique Casemiro hagati mu kibuga bateganye na Patrick Dorgu na Noussair Mazroui, inyuma gato ya Amad Diallo cg Alejandro Garnacho Ferreira na Kapiteni Bruno Miguel Fernandes bari mu bitugu bya Rutahizamu, Rasmus Winther Højlund.

Kuva isaa Tatu z’ijoro, umusifuzi w’Umudage Félix Zwayer araba atangiye guca urubanza rutabera rugomba gusiga Manchester United yongeye kwegukana Europa League yaherukaga muri 2016/2017 itozwa na José Félix Mourinho, cyangwa kigasiga Tottenham Hotspur ikoze amateka yo kwegukana igikombe cya mbere kuva mu 2008 ubwo yatwara English Football League izwi nka “Carabao Cup”.

Abafana bo mu Bwongereza batangiye kugera mu Mujyi wa Bilbao muri Espagne
Abafana bo mu Bwongereza batangiye kugera mu Mujyi wa Bilbao muri Espagne

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka