Young Africans itwaye igikombe cy’Umunsi w’Igikundiro
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Young Africans yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti w’ibirori bya Rayon Sports Day 2025 "Umunsi w’Igikundiro ", bityo yegukana igikombe cyagenewe uyu munsi,

Kuri uyu munsi iyi kipe yerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino mushya, ari abasanzwe n’abashya yaguze.
Ku munota wa mbere w’umukino, myugariro wa Yanga SC, Andambwile yashatse guha umunyezamu we Djigui Diara umupira, maze awumuha ufite imbaraga ariko usanga uyu Munya-Mali atari awiteguye ntiyashobora kuwukozaho akaguru uruhukira mu izamu, uvamo igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Igitego Rayon Sports yari ibonye yakigendeyeho iminota micye cyane ishaka kwerekana umupira mwiza ariko ntibyayikundifz kuko Young Africans yayoboye umukino igice kinini, irusha Rayon Sports yakoraga amakosa menshi, cyane cyane hagati mu kibuga itakaza imipira.

Ibi byashyiraga mu bibazo ubwugarizi, uretse ko nta n’imipira yageraga ku bataha izamu barimo Habimana Yves na Chadrack Bing Bello.
Ku munota wa 26, ikipe ya Young Africans yakinaga neza yabonye igitego cyo kwishyura, nyuma y’umupira Umunya-Cote d’Ivoire Pacome Zouzoua yanyujije hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports, maze ugasanga rutahizamu Andy Boyeli ari hamwe na Rushema Chris utashoboye kumuzibira kugeza arobye n’umunyezamu Drissa Kouyate.

Pacome Zouzoua wari wakomeje kugora Rayon Sports, yahinduye uruhande ajya kunyura iburyo maze ku munota wa 45 atsinda igitego cya kabiri nyuma y’umupira ukomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu akananirwa kuwukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-1, maze itangira igice cya kabiri isimbuza ikuramo Ntarindwa Aimable wasimbuwe na Tambwe Gloire mu gihe Rushema Chris yasimbuwe na Sindi Jesus Paul.
Mu minota 20 ya mbere y’igice cya kabiri aba basore bari binjiye mu kibuga bagaragaje impinduka mu mikinire ya Rayon Sports. 44
Hagati mu kibuga Tambwe Gloire yatumye hatangira kunyura imipira igera imbere, mu gihe Sindi Jesus Paul wanyuraga ibumoso ahereye inyuma, nawe yatumye urwo ruhande rutangira gutanga umusaruro.

Young Africans mu bihe bitandukanye yagiye ikora impinduka z’abakinnyi benshi, kugeza ubwo ku munota wa 70 w’umukino ikuyemo Pacome Zozoua utigaragaje mu minota 25 y’igice cya kabiri yakinnye.
Ku rundi ruhande Rayon Sports yagiye ikuramo abakinnyi batandukanye barimo Niyonzima Olivier Seif wasimbuwe na Ndayishimiye Richard mu gihe myugariro Emery Bayisenge yasimbuwe na Ishimwe Ganijuru Elie.

Iyi kipe yakomeje kugerageza mu gice cya kabiri, ariko inanirwa kwihagararaho maze mu minota itanu yongereweho itsindwa igitego cya gatatu ku mupira wavuye muri koruneri ugashyirwa mu izamu na kapiteni Mwamnyeto Bakary watsinze igitego n’umutwe.
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Rayon Sports itsindirwa ku Munsi w’Igikundiro dore ko mu mwaka wa 2024 nabwo yari yatsinzwe na AZAM nayo yo muri Tanzania igitego 1-0.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|