#WCQ2026: Ntituri ikipe nto, tuzi impamvu turi hano- Kapiteni n’umutoza w’Amavubi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimama yavuze ko Amavubi atari ikipe nto imbere ya Nigeria nkuko byatekerezwa ahubwo ishobora gukina kandi igahangana mu gihe umutoza avuga ko bazi impamvu bari muri Nigeria.

Ibi kapiteni n’umutoza w’Amavubi babivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, saa kumi nebyiri z’umugoroba cyabaye kuri uyu wa Gatanu aho kapiteni yavuze ko yemera ko Nigeria ari ikipe ikomeye gusa nanone u Rwanda atari ikipe nto.
Ati" Kuba ikipe nto ntabwo mbyemera, kuba ikipe nkuru(Nigeria) nabyemera ariko ku ruhande rwacu ntabwo turi ikipe nto, turi ikipe ishobora guhangana kandi twaranabyerekanye ubushize ubwo twari hano, cyakabaye ikintu cyo kwitaho. Kuri twe tuje hano gukina umukino mwiza, ngo tugerageze gutsinda umukino kuko ntabwo tuje gutsindwa, tuje gutsinda.Nureba ku rutonde dufite amahirwe, dutsinze twagira amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi. "
Djihad Bizimana yakomeje avuga ko kuba mu Ugushyingo 2024 baratsindiye Nigeria kuri Stade ya Godswill Akpabio International Stadium, ari izindi mbaraga nubwo bitavuze ko aribyo bagenderaho.
Ati" Kuba ubwo duheruka hano twaratsinze ni imbaraga ariko ntabwo bivuze ko aribyo tugenderaho cyane. Icyo nabwira Abanyarwanda , ni ukuzadushyigikira kuri televiziyo kuko tuzatanga ibishoboka byose kugira ngo dutahane umusaruro kuko tudatsinze amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi yaba asa nkaho agabanyutse."
Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche we yavuze ko bazi impamvu bari muri Nigeria kandi buri kipe ifite intego zayo ndetse ko biteguye kwerekana umukino mwiza.
Ati "Tuzi impamvu turi hano naho turi kujya, buri kipe ifite intego zayo, tuje hano kugira ngo twereke abantu ibyiza no gukora buri kimwe cyose. Gukina na Nigeria, tugomba kubaha uwo duhanganye kandi natwe tukiyubaha dufite igihugu kituri inyuma, dufite abayobozi kandi ntabwo twigisha abantu bacu gucika intege, tugomba gushyira iyo myumvire y’ubuyobozi bw’igihugu mu bakinnyi bacu, buri gihe ni ukujya ndetse no kureba imbere."
Umukino uheruka guhuriza u Rwanda na Nigeria kuri stade ya Godswill Akpabio International Stadium yakira uyu mukino ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba, mu Ugushyingo 2024, Amavubi yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwa nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2025, ariko u Rwanda rutabonye.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|