Uko Jabana yiganjemo amazina azwi muri Football y’u Rwanda yegukanye #UmurengeKagameCup

Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Musanze hasorejwe imikino #UmurengeKagameCup 2025 yari imaze igihe ibera mu gihugu hose

Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Musanze, rwari urujya n’uruza rw’abakunzi ba Siporo mu mikino itandukanye,, aho bari bagiye kwihera ijisho imikino ya nyuma y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup.

Ni amarushanwa agenda ashyirwamo imbaraga uko imyaka igenda itambuka, aho i Musanze wahabonaga amazina menshi y’abakinnyi bahoze banakinira amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye, nka Ndamukunda Flavien na Dusabimana Vincent "Gasongo bazwi muri Volleyball, Ngabo Albert uzwi mu makipe nka Rayon Sports, APR FC ndetse n’Amavubi.

Mu mupira w’amaguru, Umurenge wa Jabana waje mu isura nshya

Ku Cyumweru, ubwo hagombaga kuba umukino wa nyuma (Final), umuhanda wa Kigali-Musanze wari kugira ngo ni Rayon Sports cyangwa APR FC zigiye kuhakinira, kubera umubare w’imodoka nini (Coaster) zari zitwaye abafana bazwi mu Rwanda nka Rwarutabura, Malayika, Cowbell bafana Rayon Sports, Nyiragasazi n’abandi bafana APR FC..

Abo bose bari abafana bagiye gushyigikira ikipe y’Umurenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo, ari nawo wari uhagarariye Umujyi wa Kigali aho wagomabaga gukina umukino wa nyuma n’Umurenge wa Mbazi nawo usanzwe uzwi cyane muri aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup.

Jabana yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Umurenge wa Kimonyi ibitego 3-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri, mu gihe Umurenge wa Mbazi wo wari wasezereye uwa Bwishyura. Jabana yaje kwegukana igikombe itsinze Mbazi ibitego 2-0.

Ni ku nshuro ya mbere Umurenge wa Jabana wari ugeze ku mukino wa nyuma w’aya marushanwa. Umwaka ushize Jabana yabaye iya kane batsinzwe n’Umurenge wa wa Nyarugenge ku mwanya wa gatatu 1-0

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mupira w’Amaguru, Kimonyi yakiniraga imbere y’abafana bayo yawegukanye itsinze Bwishyura 1-0, iyi Kimonyi yo mu karere ka Musanze isanzwe igira abafana benshi ikaba umwaka ushize yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Rubengera yo muri Karongi

Nyuma y’iri rushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko uyu mwaka bishimira ko imirenge yose y’igihugu yitabiriye iri rushanwa.

Ati “Turishimira ko iri rushanwa risigaye ryitabirwa n’abantu benshi, aho uyu mwaka imirenge yose uko ari 416 yiyandikishije. Iyi mikino kandi ituma nk’abayobozi twegera abaturage bityo bagahora ku isonga nk’uko Perezida Kagame yabidutoje.”

Perezida w’ikipe ya Jabana , Uwuzuyinema Frank nyuma yo kwegukana igikombe, yatangaje ko bishimiye kwegukana iki gikombe nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kane mu mwaka ushize.

Yagize ati "Tugeze ku ntego twari twihaye. Twashyize hamwe, tureba aho umwaka ushize twagize intege nke, turahakosora. Ni ishema rikomeye ku Murenge wacu wa Jabana n’ikipe muri rusange."

Perezida w'ikipe ya Jabana Uwuzuyinema Frank
Perezida w’ikipe ya Jabana Uwuzuyinema Frank

Iyi mikino yatangiye yitwa Amarushanwa y’Imiyoborere myiza, yagize azamura bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, barimo nka NIZEYIMANA Jean Claude uzwi nka Rutsiro (akarere ka Rutsiro) wakiniye amakipe arimo nka Kiyovu Sports, Ndahinduka Michel Fils uzwi nka Bugesera wakiniye Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka