Trump yanditse amateka yitabira umukino wa NBA Finals i New York

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanditse amateka mashya muri siporo ubwo yitabiraga umukino wa gatatu (Game 3) w’iya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya NBA Finals wabereye kuri Madison Square Garden i New York.

Uyu mukino wahuje New York Knicks na San Antonio Spurs, ukaba ari wo wa mbere w’iri rushanwa ukiniwe i New York mu myaka myinshi ishize, ibintu byari bitegerejwe cyane n’abakunzi ba Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump abaye Perezida wa mbere uri ku butegetsi witabiriye umukino wa NBA Finals, igikorwa cyatumye amaso yose y’abakunzi ba Basketball ku Isi yerekeza i New York, igikorwa cyahise gishyira izina rye mu mateka ya Siporo n’imiyoborere.

Uyu mukino wa Gatatu muri irindwi amakipe yombi azakina kugira ngo hamenyekane itwara igikombe, warangiye ikipe ya San Antonio Spurs ibonye intsinzi yayo ya mbere nyuma yo gutsinda New York Knicks amanota 115 ku 111. New York Knicks iyoboye n’intsinzi 2-1.

Perezida Trump ntabwo yari wenyine, kuko yari kumwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Doug Burgum, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (EPA) Lee Zeldin, Minisitiri w’Ubwikorezi Sean Duffy, ndetse n’abandi barimo Kai Trump na Jared Kushner.

Uretse kuba wari umukino ukomeye, iki gikorwa cyanagaragaje uburyo siporo ishobora guhuza abayobozi n’abaturage ndetse byanongereye NBA Finals ubukana n’icyubahiro ku rwego mpuzamahanga.

Abafana ba Knicks bishimiye kongera kwakira umukino wa nyuma w’iri rushanwa i New York nyuma y’igihe kinini, mu gihe aba Spurs bo bari baje bashaka intsinzi no guhatanira igikombe dore ko imikino ibiri ibanza bari bayitsinzwe.

Ibi byose byatumye uyu mukino uba umwe mu yagarutsweho cyane, bitari ku bw’imikinire gusa, ahubwo no ku bw’amateka mashya yanditswe n’uwawitabiriye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka