RPL: Police FC yaratsikiye, Rayon Sports itera intambwe isubira inyuma
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier league, mu mpera z’icyumweru gishize yarakomeje hakinwa umunsi wa 13, Police FC itsindwa umukino wa mbere, APR FC itsinda AS Muhanga naho Rayon Sports inganya na Etincelles FC.
Muri iyi nkuru igaruka ku mibare yaranze umunsi wa 13 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda turibanda ku makipe 16 akina Rwanda Premier League tudashyizemo amakipe abiri yo muri Sudani, bitewe n’uko aya makipe yatangiye nyuma akaba akina imikino asa naho ari ibirarane, bituma shampiyona ikomeza nk’uko bisazwe mu gice cyayo kibanza.
Imikino yo kuri uyu munsi yatangiye kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, ku munsi w’impano, maze Bugesera FC iha impano abaturage b’Akarere ka Bugesera batsinda Police FC igitego 1-0, uba umukino wa mbere iyi kipe y’igipolice cy’u Rwanda itsinzwe. Mu mikino 8 yose hinjiye ibitego 18. Byatsizwe n’abakinnyi 14 batandukanye, Lola Kanda Moise wa Gicumbi FC yatinze 3 wenyine, naho Jordan Dimbuba wa Mukura VS na Sunzu Bonheur wa Rutsiro FC batsinze ibitego 2.
Muri iyi mikino amakipe 2 ariyo Bugesera FC na Mukura VS niyo yakiriye imikino abona amanota 3 imbumbe, amakipe 3 n’ukuvuga Rayon Sports, Kiyovu Sports na Gasogi United yanganyirije mu rugo, naho andi 3 ariyo Musanze FC, AS Muhanga na Rutsiro FC yatsindiwe mu rugo.
Amakipe yari murugo (yakiriye imikino) yatsinze ibitego 8, naho amakipe yasuye atsinda10. Muri iyi mikino yose yakinwe, mu gice cya mbere hinjiye ibitego 6, naho mu gice cya kabiri hinjira ibitego 12. Abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda bitwaye neza kuko batsinze ibitego 12 naho abakinnyi ba banyarwanda batsinze ibitego 6 gusa.
Mu mikino umunani yabaye, imikino itatu gusa niyo amakipe yagabaye amanota, Kiyovu Sports yanganyije na Amagaju FC ubusa ku busa, Gasogi United inganya na AS Kigali ndetse na Rayon Sports inganya kimwe kuri kimwe na Etincelles FC.
Kuva umwaka w’imikino wa 2025-26 watangira ni ubwa mbere abakinnyi barenze umwe batsinze ibitego birenze kimwe, Lola Kanda Moise wa Gicumbi FC yatinze 3, anaba umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe nyuma ya Uwiyaremye Fidali wa Kiyovu Sports, Jordan Dimbuba wa Mukura VS na Sunzu Bonheur wa Rutsiro FC batsinze ibitego 2.
Kuva ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League, umunsi wa munani niwo wabonetseho ibitego byinshi (22) aho umunsi wa Mbere hinjiye 15, umunsi wa Kabiri hinjiye 15, umunsi wa Gatatu hinjiye 16, umunsi wa Kane hinjira 9, umunsi wa Gatanu hinjira ibitego 12, umunsi wa Gatandatu hinjiye ibitego 16, naho umunsi wa Karindwi hinjira ibitego 13, umunsi wa Cyenda hinjira ibitego 14, umunsi wa Cumi hinjiye 16, umunsi wa 11 hinjiye ibitego 14, umunsi wa 12 hinjiye ibitego 12.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|