
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, amakipe yigana akagenda anyuzamo agasatirana bya hato nahato, iminota 15 ya mbere irangira ntakintu kidasazwe kibayemo. Ikipe ya APR FC yakomeje isatira ari nabyo byatumye ibona koroneri yatewe neza na Ruboneka Jean Bosco, maze Sebwato Nicolas umupira uramucika usanga Ronald Ssekiganda ahagaze neza mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya APR FC ku munota wa 18.

Nyuma yo gutsinda, iyi Kipe y’Ingabo yasubiye inyuma mu mikinire, bituma iyi kipe y’i Huye yiharira umupira cyane cyane mu kibuga hagati binyuze kuri Nisingizwe Christian na Joseph Sackey. Uretse abakinnyi bo hagati mu kibuga ba Mukura Victory Sports bari bagoye APR FC mu gice cya mbere cy’umukino, haniyongeraho na Hakizimana Zubeli na Iradukunda Elie Tatou banyuraga ku mpande imbere, ariko iminota 45 irangira APR FC iyoboranye igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yakomeje gusatira cyane ari nako ba myugariro ba APR FC batangiye gukora amakosa menshi mu kibuga. Ku munota wa 54 Memel Dao yasimbuwe na Ngabonziza Pacifique nyuma yo gukinirwa nabi na Nisingizwe Christian. Ku munota wa 55 ikipe ya Mukura VS yahushije igitego cyabazwe ku mupira mwiza wahinduwe na Boateng Mensah maze Hakizimana Zubel agiye gukozaho ukuguru ntibyamukundira.

Ikipe ya Mukura VS yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura kugeza naho Boateng Mensah yatsinze igitego ariko umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric avuga ko habayemo kurarira, umukino ukarangira APR FC itsinze 1-0, yujuje amanota atandatu kuri atandatu imaze gukinira mu mikino ibiri.

Mu wundi mukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium, saa cyenda zuzuye, Police FC bigoranye yahatsindiye Amagaju FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonne Nzotamga ahawe umupira na Ani Elijah ku munota wa 75. Uyu mukino watumye Police FC ikomeza kuyobora shampiyona kuko imikino ine imaze gukina yose yayitsinze aho ifite amanota 12 yose yakiniye.





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|