Nitandukanyije nawe - Prosper abwira Perezida Thaddée ku iseswa ry’amasezerano y’umutoza Afahmia Lotfi

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports ushinzwe Tekinike Muhirwa Prosper yigaritse Perezida wayo Twagirayezu Thaddée ku cyemezo cyo gusesa amasezerano y’umutoza Afhamia Lotfi.

Ibi Muhirwa Prosper yabivugiye mu ibaruwa yanditse ikurikira iyo Perezida Twagirayezu Thaddée yandikiye umutoza Afhamia Lotfi imutegusa iseswa ry’amasezerano y’imyaka ibiri ariko yari amaze gukoramo amezi ane aho yavuze ko yitandukanyije nicyo cyemezo kandi ko ingaruka kizagira zitakwitirirwa Umuryango wa Rayon Sports.

Ati"Bwana Perezida, nshinginye ku mabaruwa yo kuwa 13 Ukwakira 2025 wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk’umutoza mukuru na Azzouz Lotfi nk’umutoza wungirije, mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk’abatoza ba Rayon Sports FC. Nanditse iyi baruwa ngirango nitandukanye n’icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe atari icyemezo cya Komite Nyobozi bityo ko n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirwa Association Rayon Sports."

Kutumvikana ubusanzwe ntabwo ari bishya muri Rayon Sports ndetse n’uyu mwaka ntabwo ari bishya kuko nubwo Twagirayezu Thaddée ari Perezida atigeze yemera na rimwe ko Afahmia Lotfi ari umutoza wari ukwiriye gutoza Rayon Sports mu gihe yazanywe bigizwemo uruhande na Muhirwa Prosper badacana uwaka.

Kutemeranywaho n’abayobora Rayon Sports ku mutoza Lotfi, byagaragaye kuva ku munsi wa mbere asinyira iyi kipe ndetse na mbere yaho ubwo bari bakiri mu biganiro,aho mu mikino yo kwitwegura umwaka w’imikino 2025-2026, mu bihe bitandukanye Perezida Twagirayezu Thaddée akaba we yaranageze aho avuga ko abakinnyi birwanaho mu kibuga.

Ibaruwa Muhirwa Prosper yandikiye Perezida Twagirayezu Thaddée yatandukanya n’icyemezo cyo gusesa amasezerano y’umutoza Afhamia Lotfi

MUHIRWA Prosper

Tel: 0788306439

Gasabo-Umujyi wa Kigali

Itariki: 14/10/2025

Perezida wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports

Impamvu: Kwitandukanya n’icyemezo cyo guhagarika abatoza

Bwana Perezida,

Nshinginye ku mabaruwa yo kuwa 13/10/2025 wandikiye umutoza Afhamia LOTFI nk’umutoza mukuru na Azzouz LOTFI nk’umutoza wungirije, mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk’abatoza ba Rayon Sports FC.

Nanditse iyi baruwa ngirango nitandukanye n’icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe atari icyemezo cya Komite Nyobozi bityo ko n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirwa Association Rayon Sports.

Ugire amahoro

MUHIRWA Prosper

Visi President ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports

Bimenyeshejwe

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Association Rayon Sports

Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi muri Association

Rayon Sports

Umuyobozi w’Akanama gashinzwe gukemura amakimbira

muri Association Rayon Sports

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka