Mukura VS yerekanye imyambaro izakoresha mu 2025-2026

Ikipe ya Mukura VS yatandukanye n’uruganda rwa rwayikoreraga imyambaro igatangira gukorana na Gofere yo muri Ethiopia, yashyize hanze iyo izakoresha umwaka w’imikino 2025-2026.

Mukura VS yashyize hanze imyambaro izakoresha 2025-2026
Mukura VS yashyize hanze imyambaro izakoresha 2025-2026

Ikipe ya Mukura VS yatandukanye n’uruganda rwa rwayikoreraga imyambaro igatangira gukorana na Gofere Sports Wear yo muri Ethiopia, yashyize hanze iyo izakoresha umwaka w’imikino 2025-2026.

Ibi Mukura VS yabitangaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yashyize hanze amafoto agaragaramo abakinnyi Uwumukiza Obed, Abdoul Jalilu, Jordan Ndimbumba na Boateng Mensah.

Mukura VS izashyira iyi myambaro ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, iteganyanya ko izahita inashyira ku isoko iyo abakunzi bayo na ba ruhago muri rusange bashobora kugura.

Mukura VS yari isanzwe ikorana n’uruganda rwa Masita kuva mu 2020, amasezerano akaba yararangiye mu Ukuboza 2024 mu gihe Gofere bagiye gukorana kugeza mu mpeshyi ya 2027 nk’uko amasezerano abiteganya.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka