Mukanemeye Madeleine" Mama Mukura" wari warihebeye ruhago yitabye Imana

Mukanemeye Madeleine wari umukunzi ukomeye wa Mukura VS n’umupira w’amaguru muri rusange yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Mukanemeye Madeleine "Mama Mukura" yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Mukanemeye Madeleine "Mama Mukura" yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Mukura VS, yavuze uyu mukecuru witabye Imana afite imyaka 103 y’amavuko yazize urupfu rutunguranye.

Yagize iti" Inkuru ibabaje.Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.Gahunda zo kumuherekeza turaza kuzibamenyesha,Imana imwakire mu bayo."

Muri Werurwe, 2025 Mukanemeye Madeleine yagiye mu bitaro ndetde Mukura VS inabimenyesha abakunzi ba ruhago ivuga ko arembye aho yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB mu Karere ka Huye.

Icyo gihe yagize iti "Mukanemeye Madeleine (Mama Mukura) ararembye,yari arwariye mu Bitaro bya Kabutare ariko yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ubu uyu mubyeyi akaba arwariye mu ndembe. Abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo amere neza."

Mukanemeye Madeleine yavutse mu 1922 avukira mu Murenge wa Save, Akagari ka Munazi, mu Karere ka Gisagara ari bucura mu bana umunani, yatangiye gukunda ruhago akiri muto ndetse anayikina. Ytangiye gukunda ikipe ya Mukura VS mu 1963, kuva icyo gihe akaba atasibaga ku mikino iyi kipe yakinaga ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mikino yakiniye i Huye.

Uyu mukecuru witabye Imana afite imyaka 103 y’amavuko, yavuze ko yakunze umupira kuva kera akiri umwana kuko ngo yatangiye kujya kuwureba afite imyaka 15 aho icyo gihe yabaga i Gitarama, ariko agakunda kujya kuwurebera i Nyanza aho yabonaga Umwami Rudahigwa na we yaje kuwureba.

Ati “Njyewe nshimishwa n’umupira wonyine. N’ubu nsanze abana bariho bakina, nawukubita pe! N’ubwo nshaje! Iwacu i Munazi iyo nsanze aho abana bawukina mu muhanda, nanjye barampereza ngatera. Bazi ko nkukunda.”

Mama Mukura ubwo yari afite imyaka 43 y’amavuko mu 1965 yashatse umugabo ariko batagize bagira umwana babyarana.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka