Komite Ngenzuzi yabonye ’ibibazo bikomeye’ mu micungire ya Rayon Sports

Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye ko hatumizwa inama y’Inteko rusange kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.

Ibi bikubiye mu ibaruwa Komite Ngenzuzi yandikiye Inama y’Ubutegetsi aho ifite impamvu igira iti " Ubugenzuzi bw’imali n’imiyoborere bwakozwe."

Muri iyi baruwa bavuga ko hari ubugenzuzi bwakorewe Inama y’Ubutegetsi ndetse na Komite Nyobozi by’umuryango wa Rayon Sports tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Kamena 2025, bwatumye hagaragara ko harimo ibibazo bikomeye kandi bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugira ngo hirindwe amakosa akomeye y’imicungire mibi y’imali n’abakozi ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego.

Muri Rayon Sports hamaze iminsi harimo imikoranire itari myiza hagati y’abayobozi aho inshuro nyinshi havugwamo ko habamo kudahuza kuri bamwe. Ibi bitari iby’uyu munsi gusa byiyongeraho ubukene bw’amafaranga buri muri iyi kipe, cyane ko nko muri iki gihe amakipe ari kwiyubaka, Rayon Sports yagowe no kubona amafaranga yo kugura abakinnyi bumvikanye n’ubwo no kumvikana ku bagurwa nabyo biba ikibazo.

Ibi kandi biniyongeraho icyuho kivugwa mu mategeko shingiro y’umuryango bitera kugongana kw’inzego. Iby’amategeko ariko ntabwo byaba ari ubwa mbere bivuzwe n’ubwo kenshi byavuzwe ko byakemuwe.

Ibaruwa yose Komite Ngenzuzi yanditse isaba ko habaho Inteko Rusange byihuse:

Bwana Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports

Kigali, kuwa 09/06/2025

Impamvu: Ubugenzuzi bw’imali n’imiyoborere bwakozwe

Bwana Perezida,

Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umuryango wa Rayons Sports, cyane cyane mu ngingo ya 31 agena imiterere n’inshingano za Komite Ngenzuzi y’Umuryango Rayons.Nyuma y’ubugenzuzi Komite Ngenzuzi yakoreye Inama y’Ubutegetsi ndetse na Komite Nyobozi by’umuryango Association Rayon Sports ku matariki ya 5 kugeza kuya 07 Kamena 2025 tugasanga harimo ibibazo bikomeye kandi bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugirango twirinde amakosa akomeye y’imicungire mibi y’imali n’abakozi ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego.

Twanditse iyi baruwa nka Komite Ngenzuzi dusaba ko hatumizwa inama y’Inteko rusange mbere y’uko umwaka wa 2024-2025 urangira ni ukuvuga muri uku kwezi kwa Kamena 2025, nk’uko binateganywa n’amategeko agenga Association Rayon Sports, kugirango igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo bituma imicungire irushaho kuba myiza bityo tukirinda ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.

Mugire amahoro.

HAVUGIYAREMYE Ignace (President)

AKAYEZU Josée: (Vice Presidente)

BYILINGIRO Bernard (Secretaire)

Bimenveshejwe:

1) Abagize Inama y ’Ubutegetsi (Bose)

2) Abagize Komite Nyobozi (Bose)

3) Abagize Komisiyo ishinzwe gucyemura amakimbirane (Bose)

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka