Gukoresha abanyamahanga babiri, miliyoni 750 Frw: AS Kigali mu isura nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, itangirana ingamba zo kuzakinisha abanyamahanga babiri no kuzakoresha miliyoni 750 Frw mu gihe yatijwe abakinnyi batatu na APR FC.

Ni imyitozo yabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona 2024-2025 yatangiranye abakinnyi 18 bakoze barimo Kategaya Elie na Dushimimana Olivier bagaragaye mu kibuga mu gihe Mugiraneza Frodouard we yari hanze y’ikibuga bose yatijwe n’ikipe ya APR FC.

Umunyamabanga wa AS Kigali Nshimiye Joseph yabwiye itangazamakuru ko batangiye imyitozo basa nkaho ibibazo by’amikoro ikipe yari ifite batangiye kubikemura.

Ati" Twari dufite ibibazo kandi ni ibintu twemera, si ibintu byo guhisha. Ibibazo byari bihari bishingiye ku mikoro n’ibirego bya FIFA twari dufite byasaba amafaranga menshi yo kwishyura ngo dutangire umwaka w’imikino. Ibi bibazo twatangiye kubirangiza niyo mpamvu twatangije imyitozo uyu munsi."

Nshimiye Joseph yakomeje avuga ko bazakoresha ubushobozi bucye bafite bakabukoresha neza kandi ko n’abafatanyabikorwa biyongereye.

Ati" Tuzagerageza gukoresha ubushobizi bucye dufite ariko bugakoreshwa neza. Amafaranga twavanaga mu bafatanyabikorwa yariyongereye ,rero tuzagerageza kugabanya cyangwa dukemure ibibazo byose twari dufite ku buryo umwaka utaha tuzaba dufite ikipe idafite ibibazo cyangwa amadeni."

Uyu Munyamabanga kandi yakomeje avuga ko bazakoresha miliyoni750 Frw bazakora ahantu gatandukanye ndetse bafite ikizere cy’uko uyu mwaka uzatandukana n’ushize.

Ati "Uyu mwaka tukeneye hafi miliyoni 750 Frw kugira ngo kugira tuwurangize neza, gusa ayo mafaranga azatangwa n’abafatanyabikorwa hamwe n’Umujyi wa Kigali. Ni umwaka ushobora kuzatworohera kurusha umwaka ushize kuko icyo gihe twagiye mu myenda myinshi bitewe n’ikizere twagize ku bantu bataduhaye ibyo bari kuduha ariko ubu numva nta bibazo tuzagira."

AS Kigali ivuga ko idatewe impungenge no kuba Perezida wayo Shema Fabrice yaratanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA, kuko asanzwe ayitera inkunga binyuze mu bucuruzi bwe kandi ko ataribwo buzajya mu buyobozi.

AS Kigali irateganya kuzakoresha abakinnyi 25 muri rusange, bazaba barimo abanyamahanga babiri bonyine.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka